Uvira: Ifatwa ry’uyu mujyanama wa hafi wa Perezida Trump wari uje kwiyoborera urugamba ryazamuye impaka ndende ku rwego mpuzamahanga

Ifatwa rya Eric Prince, umugabo uvugwa nk’umujyanama wa hafi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ryateje impaka ndende mu itangazamakuru no mu banyapolitiki batandukanye ku Isi. Kuva amakuru atangiye gukwirakwira avuga ko yafatiwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibitekerezo bitandukanye byahise byigaragaza, bamwe babifata nk’inkuru ishobora guhindura isura y’intambara yo muri ako karere, abandi bakagaragaza gushidikanya ku kuri kwayo n’ingaruka za dipolomasi byateza.

Eric Prince, uzwi kandi ku izina rya Dean Prince, ni umwe mu bacuruzi b’Abanyamerika bazwi cyane ku Isi mu bijyanye n’umutekano w’abikorera. Yamenyekanye cyane nyuma yo gushinga kompanyi yigenga ishinzwe umutekano yitwa Blackwater mu mwaka wa 1997, ikigo cyaje kuba kimwe mu byamamaye cyane ku Isi kubera uruhare rwacyo mu ntambara n’ibikorwa by’umutekano byabereye mu bihugu birimo Iraq na Afghanistan.

Eric Prince yavukitse tariki ya 6 Kamena 1969, avukira mu mujyi wa Holland, muri leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Akomoka mu muryango wifashije, ibintu byamuhaye amahirwe yo kubona uburezi buhamye no kwinjira mu nzego z’ingenzi z’igihugu cye. Yize muri Hillsdale College muri Michigan, aho yakuriyemo ubumenyi bwamufashije mu rugendo rwe rwo kwinjira mu gisirikare no mu bucuruzi.

Nyuma yo kurangiza amasomo ye, Eric Prince yinjiye mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye mu mutwe wihariye wa U.S. Navy SEALs, uzwiho kuba ugizwe n’abasirikare bafite imyitozo ihanitse mu bikorwa byihariye by’umutekano. Aho ni ho yakuriye ubunararibonye bukomeye mu bya gisirikare, imiyoborere n’ibikorwa by’umutekano, byaje kumubera umusingi ukomeye mu bucuruzi bwe bw’ahazaza.

Mu 1997, Prince yashinze Blackwater Worldwide, kompanyi yigenga y’umutekano yaje no kwitwa Academi mu myaka yakurikiyeho. Iyi kompanyi yagiranye amasezerano menshi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko mu bihugu byari byugarijwe n’intambara cyangwa bisaba umutekano wihariye, birimo Iraq na Afghanistan.

Blackwater yahawe inshingano zo kurinda abategetsi, abakozi ba dipolomasi n’ibikorwa bya gisirikare, bituma izina rya Prince rirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo Blackwater yageze ku rwego rwo hejuru mu bucuruzi bw’umutekano, yanagiye igibwaho impaka zikomeye ku bijyanye n’imikorere y’abacanshuro n’ingaruka z’ibikorwa byabo ku baturage b’abasivili. Ibyo byaje gutuma Eric Prince agurisha Blackwater mu mwaka wa 2010, ahitamo gukomeza urugendo rwe mu bindi bikorwa by’ubucuruzi n’umutekano.

Nyuma yo kugurisha Blackwater, Prince yashinze ibindi bigo birimo Frontier Resource Group na Presidential Airways, byibanze ku mishinga y’ishoramari, ubwikorezi n’umutekano. Bimwe muri ibi bikorwa yabishingiye mu gihugu cy’u Bushinwa, ibintu byakomeje kongera impaka ku ruhare rwe n’aho inyungu ze zerekeza ku rwego mpuzamahanga.

Muri iki gihe, Erik D. Prince akomeje kuba inyuma y’ibikorwa by’umutekano w’abikorera binyuze muri sosiyete Vectus Global, anagira n’indi mishinga ijyanye n’ikoranabuhanga n’umutekano. Izina rye rikomeje kugaruka kenshi mu makuru mpuzamahanga, cyane cyane aho havugwa ibikorwa by’umutekano mu bice byugarijwe n’intambara.

Mu mwaka wa 2024, amakuru yavugaga ko Prince yasinyanye amasezerano na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agamije kurinda amabuye y’agaciro no gufasha mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, birimo M23. Aya makuru yongeye gukongeza impaka ku ikoreshwa ry’abacanshuro b’abanyamahanga mu ntambara zo muri Afurika.

Eric Prince yanavuzweho kugira uruhare mu bikorwa byagejeje ku kwicwa kwa Ossama bin Laden, wari umaze imyaka myinshi ashakishwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uretse ibyo, amazina ye yagiye agaragara mu bikorwa by’intambara n’umutekano byabereye mu bihugu bitandukanye birimo Haiti, Libye, Mozambique, Iraq, Afghanistan ndetse na RDC.

Tariki ya 5 Gashyantare 2026, havuzwe amakuru avuga ko Eric Prince yafashwe n’ingabo zidasanzwe z’a AFC/M23, umutwe urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Nubwo aya makuru yakomeje kugibwaho impaka, yongeye gushyira izina rye ku isonga mu itangazamakuru mpuzamahanga, cyane ko avugwa nk’inshuti ya hafi ya Perezida Donald Trump, aho bivugwa ko muri manda ye ya mbere yamugiriye inama mu bya gisirikare, ndetse mukuru we akaba yarabaye umunyamabanga wa Minisiteri y’Uburezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi byose bituma Eric Prince akomeza kuba umwe mu bantu bafite izina rikomeye ariko rigibwaho impaka nyinshi ku Isi mu bijyanye n’umutekano w’abikorera n’ibikorwa by’abacanshuro ku rwego mpuzamahanga.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko kuba umuntu ufite izina rikomeye kandi ufitanye umubano n’ubutegetsi bwa Washington yavugwaho gufatirwa mu mirwano yo muri Afurika, byahise bikurura amatsiko menshi. Hari abibajije ku ruhare rw’abajyanama n’abantu bakomeye mu by’umutekano w’abikorera mu ntambara zo hanze y’ibihugu byabo, cyane cyane mu bice byugarijwe n’umutekano muke nka Kivu y’Amajyepfo.

Ku mbuga nkoranyambaga, impaka zabaye nyinshi aho bamwe bashinja Leta ya RDC gukoresha abacanshuro n’abantu b’abanyamahanga mu guhangana n’imitwe iyirwanya, mu gihe abandi bavuga ko aya makuru ashobora kuba ari intwaro y’itangazamakuru ikoreshwa mu ntambara y’amagambo. Hari n’abasaba ibimenyetso bifatika, bagaragaza ko nta rwego rwa Leta ya Amerika ruragira icyo rutangaza kuri iyo nkuru.

Ku ruhande rwa dipolomasi, impuguke zemeza ko iyo ayo makuru yemezwa byari gushyira igitutu gikomeye ku mibanire ya Amerika n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari. Kuba izina rya Perezida Trump rihuzwa n’iyi nkuru byatumye n’abanyapolitiki bo muri Amerika ubwabo batangira kuyiganiraho, bamwe basaba ko habaho ibisobanuro bisobanutse ku ruhare rw’abajyanama n’abahoze mu nzego z’umutekano mu bikorwa byo hanze y’igihugu.

Nubwo impaka zikomeje kwiyongera uko iminsi ishira, ikigaragara ni uko iyi nkuru yamaze kuzamura igipimo cy’ubwitonzi n’amarangamutima mu itangazamakuru mpuzamahanga. Abakurikirana ibibera muri RDC bavuga ko uko byagenda kose, izi mpaka zigaragaza uko intambara yo mu burasirazuba bwa Congo itakiri iy’imbere mu gihugu gusa, ahubwo igenda ifata isura mpuzamahanga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui