Umusirikare w’u Burundi, Captain Eraste Ndayishemeze, yiciwe mu mirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bivugwa ko yiciwe mu gitero cy’abasirikare b’u Burundi kuri AFC/M23 cyabaye ku wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026, ahitwa Point Zéro, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru agera ku muryango we no ku nshuti ze yemeza ko yapfiriye aho, mu gihe abandi basirikare batandatu bakomerekeye muri icyo gitero, bagahita basubizwa kuvurirwa mu U Burundi.
Kapiteni Ndayishemeze yavutse mu 1986 avukira mu mudugudu wa Kijima, komini ya Rutovu, mu ntara ya Bururi. Yinjiye mu gisirikare cy’u Burundi mu mwaka wa 2010, aza kurangiza amasomo ya gisirikare mu 2016 mu ishuri rikuru rya Institut Supérieur des Cadres Militaires (ISCAM), aho yari mu cyiciro cya 41, afite nimero ya SS2285.
Abamuzi bavuga ko yari umusirikare ufite ubumenyi buhambaye, wanagaragaje ubushobozi bwo kwigisha abandi, kuko mbere yo koherezwa ku rugamba rwa Congo yari umwigisha mukuru mu kigo cya komando kiri i Gitega.
Amakuru kandi agaragaza ko yari yarize amasomo yihariye ya gisirikare mu bindi bihugu birimo Gabon na Ubushinwa, ibintu byatumye afatwa nk’umwe mu basirikare bafite ubuhanga mu bikorwa bya gikomando. Yapfuye amaze imyaka itandatu ashinze urugo, kuko yashatse mu 2020, asiga umugore n’abana babiri bato cyane. Urupfu rwe rwabaye hashize ibyumweru bitatu gusa agarutse avuye mu kiruhuko mu Burundi.
Urupfu rwa Kapiteni Ndayishemeze ruje rwiyongera ku gihombo gikomeye igisirikare cy’u Burundi kimaze igihe gihura na cyo muri iyi mirwano. Mu Ukuboza 2025, u Burundi bwatakaje ibirindiro byabwo byose byo mu kibaya cya Rusizi Valley, aho umutwe wa M23 wafashe ibice byinshi ku mupaka.
Amakuru ataremezwa ku mugaragaro avuga ko abasirikare barenga 1,200 bashobora kuba baraburiwe irengero muri iyo mirwano, mu gihe umubare w’abafashwe mpiri utaramenyekana.
Mu butumwa bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, inshuti ze zamuvuzeho ko yari “umuntu ukunda abantu, wicisha bugufi kandi ugira ubuntu.”
Icyakora, mu gisirikare cy’u Burundi, bamwe mu basirikare bavuga ko bakomeje kugira impungenge ku mpamvu n’icyerekezo cy’iyi ntambara, aho bamwe mu bayobozi bato nka ba Kapiteni na ba Liyetona bagaragaza ko bafite ubwoba bwo gukomeza koherezwa ku rugamba rutanga ibisubizo bitazwi neza.
Urupfu rwa Kapiteni Eraste Ndayishemeze rukomeje gushimangira uburemere bw’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo, ndetse rukaba rugaragaza igiciro kinini abasirikare n’imiryango yabo bakomeje kwishyura muri iyi ntambara igikomeje gutera impungenge mu karere.
Urupfu rwa Kapiteni Eraste Ndayishemeze rwashenguye imitima ya benshi, cyane cyane abo bakoranaga na we n’abari bamuzi kuva akiri umusirikare ukiri muto.
Umwe mu basirikare bakoranaga mu kigo cya komando yavuze ati: “Ntitwabuze umusirikare gusa, twabuze umuvandimwe. Yari umuntu wahoraga atera abandi imbaraga, adutoza kutigera ducika intege, kabone n’iyo ibintu byabaga bikomeye.”
Yakomeje avuga ko amagambo ye ya nyuma mbere yo gusubira ku rugamba yari ay’icyizere, ababwira ko bagomba gukomeza gukorera igihugu cyabo n’umutima wose.
Abaturanyi bo mu gace yavukiyemo na bo bagaragaje agahinda gakomeye batewe n’urupfu rwe. Umwe mu basaza bo mu mudugudu wa Kijima yagize ati: “Twari tumufitiye icyizere nk’umwana wacu wahesheje icyubahiro umuryango n’igihugu. Yumvaga ko ari inshingano ze kurinda igihugu, ariko ntitwari twiteze ko azagenda atagarutse.”
Abaturage bavuga ko kuva inkuru y’urupfu rwe yagera mu gace yavukiyemo, abantu benshi bakomeje gusura umuryango we mu rwego rwo kuwihanganisha.
Inshuti ze za hafi, by’umwihariko abo biganye mu ishuri rya gisirikare, na zo zatangaje ko urupfu rwe rubasigiye icyuho gikomeye. Umwe muri bo yanditse ati: “Yari umuyobozi nyakuri, watekerezaga ku bandi mbere yo kwitekerezaho. Iyo yari kumwe na we, wumvaga ufite icyizere ko ibintu bizagenda neza.”
Abandi bagaragaje ko yari afite inzozi zo kuzamuka mu ntera no gukomeza kwigisha abandi basirikare, ibintu bavuga ko bitazashoboka kubera uru rupfu rutunguranye.
Umuryango we, cyane cyane umugore we n’abana babiri yasize, uri mu gahinda kenshi. Umwe mu bo mu muryango we yagize ati: “Yari umugabo wita ku muryango we, wakundaga abana be cyane. Inkuru y’urupfu rwe yatugwiririye nk’inkuba.” Abamuzi bose bavuga ko azibukwa nk’umusirikare witanze, wubashywe, kandi wagaragaje ubwitange budasanzwe kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


