Urupfu rw’Umuhanzikazi w’imyaka 26 wishwe no kurumwa n’inzoka nini cyane yari atunze rukomeje gushengura imitima ya benshi.

Igihugu cya Nigeria cyibasiwe n’akababaro gakomeye nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umuhanzi Ifunanya Nwangene, wari ufite imyaka 26, wapfuye azize kurumwa n’inzoka mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2026, mu murwa mukuru Abuja.

Urupfu rwe rwateye inkeke nyinshi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, cyane cyane nyuma y’amashusho yasakaye agaragaza abantu bakura inzoka mu nzu ye, humvikana amajwi avuga ko ari cobra yari atunze iwe, imwe mu nzoka z’ubumara bukomeye cyane.

Ifunanya Nwangene yari amaze kwigarurira imitima ya benshi kuva mu 2021, ubwo yagaragaraga muri The Voice Nigeria, irushanwa rikomeye kuri televiziyo ryahinduye ubuzima bw’abahanzi benshi. Yari azwiho ijwi ryihariye n’ubuhanga bwo kuvanga injyana zitandukanye zirimo jazz, opera na soul, ibintu byatumaga afatwa nk’umuhanzi w’igihe kizaza.

Inshuti ye magara Sam Ezugwu, umwe mu bashinze Amemuso Choir Ifunanya yaririmbagamo, yavuze ko uyu muhanzi yari ari mu bihe byiza by’umwuga we.

Ati: “Ifunanya yari impano idasanzwe. Yari atangiye gutegura igitaramo cye gikomeye cyari giteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.”

Amakuru yatanzwe n’abo bari kumwe na we agaragaza ko inzoka yamurumye mu gihe yari aryamye. Hillary Obinna, baririmbanaga muri korali, yabwiye BBC ko nyuma yo kumva inkuru y’uru rupfu, haje no kugaragara izindi nzoka ebyeri mu nzu ye, ibintu byakomeje guteza urujijo ku byabaye.

Nubwo yahise ajyanwa ku ivuriro ryari hafi y’aho yari atuye, ngo ntiryari rifite umuti urwanya ubumara bw’inzoka (antivenom), biba ngombwa ko ajyanwa ku bitaro bikuru. Na ho, ikibazo cy’imiti cyakomeje kuba imbogamizi.

Sam Ezugwu wagiye kumusura ku bitaro yagize ati: “Ntabwo yashoboraga kuvuga. Yageragezaga kuvugana n’abantu akoresheje ibimenyetso. Guhumeka byari bigoye cyane.”

Yongeyeho ko ibitaro byari bifite umuti umwe gusa mu miti ibiri yasabwaga mu kurwanya ubumara bwinjiye mu mubiri we. Ubwo Ezugwu yajyaga gushaka undi muti, agarutse asanga Ifunanya Nwangene yamaze gushiramo umwuka.

Urupfu rw’uyu muhanzi rwongeye gushyira ahagaragara ikibazo gikomeye Afurika ihura na cyo: kubura ubuvuzi buhagije bwo kurwanya ubumara bw’inzoka. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rigaragaza ko buri mwaka muri Afurika abantu bari hagati ya 435.000 na 580.000 barumwa n’inzoka bagakenera ubuvuzi bwihuse.

Nyamara, abarenga ibihumbi 30 bapfa buri mwaka bazize izo nzoka, ahanini bitewe no kubura imiti ihagije, gutinda kubona ubuvuzi no kuba ibitaro byinshi bidafite ubushobozi bwo guhangana n’iki kibazo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Umuhanzi wo muri Nigeria yarumwe n’inzoka arapfa

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui