Urupfu rwa Nyiranzabamwita Phelomène wishwe bya kinyamaswa rukomeje kuzamura imbamutima benshi.

Abaturage bo mu Murenge wa Bushekeli, mu Karere ka Nyamasheke, baguye mu kantu nyuma y’urupfu rubabaje rw’umugore w’imyaka 59 wasanzwe mu muferege w’umuhanda, yishwe mu buryo bukomeye kandi buteye ubwoba, mu ijoro ryo ku wa 1 Gashyantare 2026.

Uyu mugore witwaga Nyiranzabamwita Phelomène yasanzwe mu isantere y’ahitwa i Kigali, ahazwi nko kwa Sebujangwe, mu Mudugudu wa Gahondo, Akagari Mpumbu. Abaturage bavuga ko umurambo we ugaragaza ibimenyetso simusiga by’urugomo rukabije, birimo gukomeretswa n’ibyuma n’ibindi bikorwa by’ubunyamaswa.

Nk’uko byatangajwe n’ababonye umurambo bwa mbere, Nyiranzabamwita yari yavuye mu rugo agiye ku isantere, ariko ntiyongera kuhagaruka ari muzima. Saa tanu z’ijoro ni bwo abaturage babonye umurambo we bahita babimenyesha ubuyobozi n’inzego z’umutekano.

Amakuru atangwa n’umwe mu bana batanu ba nyakwigendera avuga ko hakekwa abantu batatu, barimo umugabo wa Nyiranzabamwita n’umukobwa wa mukuru we. Uyu mwana yavuze ko uwo mukobwa yari amaze iminsi atangaza amagambo yo gutera ubwoba, avuga ko atazagera tariki ya 15 Gashyantare atamwishe.

Amakimbirane akekwa ko yateje uru rupfu ngo ashingiye ku icupa ry’inzoga nyakwigendera yaguriwe n’umukwe we, rigashimutwa n’uwo mukobwa akariha abandi bari kumwe mu kabari. Nyiranzabamwita ngo yaje gusaba nyir’akabari ko iryo cupa ryishyurwa n’uwarifashe, ibintu bivugwa ko byarakaje uwo mukobwa bikabyara inzika ikomeye.

Abaturage bavuga ko uburyo uyu mugore yishwemo bwasize benshi mu gahinda no mu bwoba, cyane cyane kubera ihohoterwa rikabije ryakorewe umurambo we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeli, Jean Paul Harindintwari, yatangaje ko inzego z’umutekano zahise zitabara zikimara kumenya ayo makuru, anemeza ko abantu batatu bahise bafatwa kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Ati: “Tukimara kubona amakuru, twahise dufatanya n’inzego z’umutekano. Hari abantu batatu bafashwe. Turasaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe no kwegera ubuyobozi igihe bagiranye amakimbirane aho kubihishira bikaba byateza ibyaha bikomeye.”

Umurambo wa Nyiranzabamwita Phelomène wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga (autopsie), mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyihishe inyuma y’uru rupfu rwashenguye umuryango n’abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui