Umugore w’Umufaransa, Gisèle Pelicot, yongeye kuvuga ku mateka ye akomeye y’ihohoterwa yakorewe n’uwahoze ari umugabo we, ashimangira ko n’ubwo urubanza rwarangiye, hari ibibazo byinshi atarabonera ibisubizo.
Uyu mugore w’imyaka 74 yamamaye mu Bufaransa no ku Isi hose nyuma yo gufata icyemezo cyo kujyana mu nkiko uwari umugabo we, Dominique Pelicot, wari umaze imyaka myinshi amuha ibiyobyabwenge bimusinziriza, akazana abandi bagabo barenga 70 kugira ngo bamusambanye ku ngufu.
Mu 2020 ni bwo Gisèle yamenye ukuri guteye ubwoba ku buzima yari amaranye n’umugabo we imyaka igera kuri 50. Dominique yamufataga ku ngufu kenshi, akabikora igihe yamaze kumuha ibiyobyabwenge bimumaraho ubwenge n’imbaraga. Ibyo byatumaga bukeye atibuka ibyabaye cyangwa ngo yumve ububabare bw’ibyamubayeho mu ijoro ryabanje.
Ntibyarangiriraga aho gusa. Uyu mugabo yafataga amashusho y’ibi bikorwa, akayabika kuri ‘hard drive’ ye bwite. Amashusho yaje kuba gihamya ikomeye mu iperereza.
Ibyaha bye byaje gutahurwa ubwo yafashwe azira gufata amashusho y’abagore bambaye ubusa mu mahahiro manini. Mu iperereza ryakurikiyeho, inzego z’umutekano zasanze no muri ayo mashusho harimo ay’umugore we ari gusambanywa n’abandi bagabo batandukanye.
Urubanza rwamaze amezi ane rwabaye rumwe mu zikomeye zibayeho mu Bufaransa ku byaha by’ihohoterwa. Dominique Pelicot yakatiwe imyaka 20 y’igifungo, mu gihe abandi bagabo 50 babashije kumenyekana mu mashusho bakatiwe ibihano biri hagati y’imyaka itanu na 15.
Gisèle yafashe icyemezo gikomeye cyo kutemerera urubanza kuba mu muhezo, asobanura ko atari we ukwiriye kugira ipfunwe, ahubwo ko ari abanyabyaha bagomba kurigira. Icyo cyemezo cyashimwe na benshi nk’intambwe ikomeye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guca umuco wo guceceka.
Mu kiganiro yagiranye na BBC Newsnight, agaruka ku gitabo cye A Hymn to Life, Gisèle yavuze ko kumenya ukuri byamugwiririye nk’inkubi y’umuyaga wa Tsunami, bikamusenya umutima no gutuma yibaza uko yabanye imyaka 50 n’umuntu atari azi by’ukuri.
Yavuze ko kimwe mu bihe byamugoye cyane ari ukubwira abana be batatu ibyabaye. By’umwihariko, mu mashusho yasanganywe harimo ay’umukobwa we Caroline yambaye ubusa. Caroline yavuze ko na we ashobora kuba yarakorewe ihohoterwa, nubwo ibimenyetso bitaraboneka.
Nubwo urubanza rwasomwe, Gisèle Pelicot avuga ko yifuza kujya aho Dominique afungiye akamubaza impamvu yamukoreye ayo mahano. Yifuza kumenya niba koko ibyo yakoze yabitewe n’indwara nk’uko yabyireguye, cyangwa niba ari icyemezo yafashe ku bushake.
Anifuza kandi kumenya ukuri ku byaha bindi yashinjwe, birimo icyaha cyo kwica umukomisiyoneri w’inzu w’imyaka 23 mu 1991 i Paris, ndetse no gusobanukirwa niba hari aho yaba yarakoreye ihohoterwa umukobwa wabo.
Mu gitabo cye, Gisèle agaragaza ko impamvu yemeye ko amateka ye ajya ahagaragara ari ukugira ngo avuganire abandi bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yavuze ko guceceka ari byo bituma abagizi ba nabi bakomeza gukora ibyaha mu bwisanzure.
Inkuru ye yabaye isomo rikomeye ku muryango mugari, igaragaza ko ihohoterwa rishobora gukorerwa no mu ngo zisa n’izitekanye, kandi ko ubutabera bushobora kugerwaho n’iyo byaba byaratwaye imyaka myinshi.
Ku myaka 74, Gisèle Pelicot yahisemo kudaceceka. Yemeza ko nubwo amateka ye arimo ububabare bukomeye, ashaka ko ahinduka isoko y’icyizere ku bandi, agaragaza ko ipfunwe atari iry’uwahohotewe, ahubwo ari iry’uwakoze icyaha.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




