Mu Karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’incamugongo y’umuhungu n’umukobwa basanzwe bapfuye mu nzu, ibintu byateye urujijo mu baturage ndetse bituma inzego zibishinzwe zitangira iperereza ryimbitse.
Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa 24 Werurwe 2026, aho uwo muhungu wari usanzwe ari umunyeshuri mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubunenyingiro rya Tumba (RP Tumba College), yasanzwe mu nzu acumbitsemo yapfuye, ari kumwe n’umukobwa wari waje kumusura.
Amakuru aturuka hafi y’aho byabereye avuga ko aba bombi basanzwe mu cyumba cyari gifunze imbere, gifite n’ingufuri, bikaba byatumye benshi bibaza uko byagenze kugira ngo bombi bapfire icyarimwe muri ubwo buryo budasanzwe.
Uwo muhungu wigaga mu mwaka wa mbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga (Information Technology), yasanzwe amanitse mu nzitiramibu, ibintu byatumye hakekwa ko ashobora kuba yiyahuye.
Gusa ku ruhande rw’umukobwa bari kumwe, we yasanzwe aryamye hasi na we yapfuye, icyatumye ikibazo kirushaho kuba urujijo kuko bitaramenyekana icyamwishe.
Abaturage batuye hafi y’aho byabereye bavuga ko babonye inzego zirimo iz’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’u Rwanda zihagera, zigatangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu rw’aba bombi.
Umwe mu baturage yagize ati: “Twatunguwe no kubona abantu babiri bapfuye mu nzu ifunze. Uko basanzwe biratuma umuntu yibaza byinshi.”
Ubuyobozi bw’ishuri na bwo bwemeje ko uwo muhungu yari umunyeshuri wabo, ariko bugatangaza ko hakiri gukusanywa amakuru ku mukobwa wari wamusuye, ngo hamenyekane niba na we yari umunyeshuri cyangwa niba yari aje mu ruzinduko rusanzwe.
Iyi nkuru yongeye kugaragaza ibibazo by’umutekano n’ubuzima bwo mu miturire y’abanyeshuri baba hanze y’ibigo bigamo, aho bamwe bacumbika mu mazu yitwa ‘ghettos’ akenshi aba atagenzuwe bihagije.
Inzego zibishinzwe zatangaje ko zizakomeza gukora iperereza ryimbitse, zirimo no gusuzuma imirambo y’aba bombi, kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyabaye n’impamvu nyamukuru y’uru rupfu rwateye intimba benshi.
Hagati aho, abaturage n’abagize umuryango w’aba nyakwigendera bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’iki gikorwa, basaba ko ukuri kose gushyirwa ahagaragara, ndetse hagafatwa ingamba zatuma impfu nk’izi zitazongera kubaho.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

