Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, amakuru ava mu duce twa Minembwe n’ahari imirwano akomeje kwerekana impinduka zikomeye mu buryo intambara iri kurwanwamo. Ubu, ikoranabuhanga rigezweho riravugwa cyane, cyane cyane ikoreshwa rya drone n’uburyo riri kubangamirwa n’andi makoranabuhanga ahanganye na zo.
Amakuru aturuka mu babikurikiranira hafi agaragaza ko mu bihe bishize, FARDC yashyizeho itsinda ry’abasirikare batojwe n’abahoze mu kigo kizwi nka Blackwater, kizwiho gutoza mu bya gisirikare no mu ikoranabuhanga ry’intambara. Abo basirikare ngo bari barahawe inshingano zo gukoresha drone mu kugaba ibitero byo mu kirere, cyane cyane mu bice byiganjemo abaturage b’Abanyamulenge.
Icyakora, icyumweru gishize cyaranzwe n’inkuru yateje impaka: abasirikare batatu ba FARDC bakoreshaga izo drone bararashwe baricwa, mu gihe ngo nta musirikare wa AFC/M23 wari uri hafi aho. Abo basirikare barasiwe kure y’imirongo y’urugamba, ibintu byatumye havuka urujijo rukomeye ku buryo barashwe n’aho isasu ryaturutse.
Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko ibi bishobora kuba bifitanye isano n’ikoranabuhanga rihanitse bivugwa ko AFC/M23 imaze kugeraho, ririmo uburyo bwo kubona no gutahura umwanzi mbere y’uko agira icyo akora. Ibi byatumye benshi batangira kuvuga ko imbaraga z’iri ihuriro zitagishingiye gusa ku kurasana imbona nkubone, ahubwo ku makuru, ubutasi n’ikoranabuhanga.
Drone za FARDC zakomeje kuvugwa nk’intwaro zagize uruhare runini mu mpfu z’abaturage benshi, by’umwihariko Abanyamulenge, aho bivugwa ko n’urupfu rwa General Makanika rwatewe n’igitero cya drone. Ibi byatumye AFC/M23 ivuga ko iri gushyira imbaraga mu kugabanya no guhagarika abakoresha izo drone.
Hagati aho, imirwano irakomeje hagati y’ihuriro rya AFC/M23/Twirwaneho n’ihuriro rya Guverinoma ya Kinshasa rigizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo, abacancuro, imbonerakure ndetse n’abasirikare b’u Burundi bayobowe n’ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.
Nyuma y’uko AFC/M23/Twirwaneho ivuye mu mujyi wa Uvira mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro, amakuru avuga ko ingabo, imitwe yitwaje intwaro n’abarwanyi ba FDLR bari barahungishijwe mu Burundi bongeye kwisuganya, igatangira ibitero mu bice byegereye Minembwe, bigamije gutera ubwoba no kwibasira abaturage bahatuye.
Hari umunsi wavuzweho ibitero bya drone bine byagabwe inshuro zirenga 12 mu masaha make, ibintu byateje igihombo ku baturage n’ibikorwaremezo. Nubwo bimeze bityo, amakuru yemeza ko AFC/M23 ifite uburyo bwa “jamming system” bushobora kuyobya drone, bigatuma nyinshi zihusha aho zagombaga kugaba ibitero.
Abazi imikorere y’izi ngabo bavuga ko AFC/M23 idakoresha cyane intambara ishingiye ku kurasana imbona nkubone, ahubwo ishingira ku buryo bwise “ISBISU”, bisobanura ko babona umwanzi mbere, bakamenya imigambi ye, bagatera mbere y’uko agira icyo akora. Ubu buryo ngo ni bwo bwatumye ihuriro rya Kinshasa ritungurwa n’uko imirwano iri kugenda ihindura isura.
Ku rundi ruhande, Twirwaneho yo izwiho gukoresha cyane intambara isanzwe, ariko amakuru avuga ko nayo imaze kongera ubushobozi bwayo, ikungukira ku ntwaro n’ikoranabuhanga byafatiwe mu mirwano yabereye i Uvira, aho bivugwa ko AFC/M23 yahafatiye intwaro nyinshi.
Uyu munsi, abasesenguzi bavuga ko ihuriro rya Kinshasa ryageze mu Minembwe rigasanga Twirwaneho itakirwana mu buryo bwo kurasana imbona nkubone, ahubwo rihura n’ingabo zifite ubushobozi bwo kugenzura ikirere, gutahura umwanzi no kumugaba ho ibitero mu buryo atiteguye.
Nubwo bimeze bityo, amakuru yemeza ko hari aho abaturage bakomeje kugirirwa nabi, cyane cyane mu bitero byibasira Abanyamulenge, aho bivugwa ko zimwe mu ngabo z’u Burundi zagiye muri ibyo bice zifite umugambi wo kubatera, nubwo Twirwaneho ivuga ko ikomeje gukora uko ishoboye kose ngo ihagarike ibyo bikorwa.
Mu gihe intambara ikomeje, AFC/M23/Twirwaneho ivuga ko iri kwihagararaho no guhangana n’umwanzi wese uyigabyeho ibitero, ikemeza ko urugamba rutararangira, kandi ko ikoranabuhanga rigiye gukomeza kugira uruhare runini mu guhindura icyerekezo cy’iyi ntambara igoye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

