Urujijo ku mirambo itatu yabonetse mu mugezi wa Rusizi, mu gihe abarwanyi badasanzwe ba FDLR bari ku butaka bw’u Rwanda.

Mu Ntara ya Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, hagaragaye imirambo itatu ireremba mu mazi y’umugezi wa Rusizi, hafi y’umupaka uhuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage n’ingendo zambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyo mirambo yabonetse ku itariki ya 27 Mutarama 2026, igizwe n’iy’umugabo, umugore n’umwana. SOS Médias Burundi ivuga ko yabonywe mu gitondo cyo ku wa Kabiri n’abarobyi bari mu bikorwa byabo bya buri munsi, bayibonye ireremba mu mazi y’umugezi wa Rusizi.

Abo barobyi bahise bihutira kumenyesha inzego z’umutekano zari hafi y’umupaka, na zo zihita zibimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Abasirikare n’izindi nzego z’umutekano bahise bajya aho byabereye kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaba cyateye urupfu rw’abo bantu.

Ubuyobozi bwatangaje ko iyo mirambo yari yaratangiye kwangirika bikomeye, ku buryo bitashobotse kuyijyana mu buruhukiro kwa muganga. Byahise bitegekwa ko ishyingurwa hafi y’aho yabonetse, ku nkombe z’umugezi wa Rusizi.

Inzego z’umutekano zagaragaje ko bikekwa ko iyo mirambo ari iy’abaturage bo muri RDC bageragezaga kwambuka uwo mugezi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bikekwa ko amazi yabarushije ingufu, bikarangira babuze ubuzima, nubwo hakiri urujijo kuko nta cyangombwa na kimwe cyabonywe ku mibiri yabo.

Ubuyobozi bw’aho byabereye bwibukije abaturage ko kwambuka umugezi wa Rusizi bitemewe, cyane cyane muri iki gihe amazi yiyongereye cyane, busaba abantu kwirinda ingendo zambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Izi mpfu zije ziyongera ku zindi zabaye muri iyo Ntara ya Bujumbura, kuko kuva mu kwezi k’Ukuboza 2025, hamaze kuboneka imirambo igera kuri 15 mu mazi y’umugezi wa Rusizi.

Mu yandi makuru ajyanye n’umutekano wo mu karere, Leta y’u Rwanda yakiriye abarwanyi 15 b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR hamwe n’abantu 19 bo mu miryango yabo, baturutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abo barwanyi babanje gucumbikirwa by’agateganyo n’ishami ry’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO), rishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, mbere yo guhabwa inzira yo gutaha mu Rwanda.

Bambutse umupaka w’u Rwanda mu Karere ka Rubavu ku itariki ya 27 Mutarama 2026. Biteganyijwe ko abo barwanyi bazajyanwa mu kigo cya Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi (RDRC) giherereye i Mutobo mu Karere ka Musanze, aho bazanyuzwa mu gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe.

Tariki ya 20 Mutarama 2026, u Rwanda rwari rumaze kwakira abandi barwanyi 13 ba FDLR bari kumwe n’abantu batandatu bo mu miryango yabo. Ibi byabaye nyuma y’iminsi itatu u Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 14, barimo abarwanyi umunani b’ishami ry’abarwanyi badasanzwe ba FDLR rizwi nka CRAP.

MONUSCO igaragaza ko kuva ihuriro AFC/M23 ryafata Umujyi wa Goma muri Mutarama 2025, umubare w’abarwanyi ba FDLR bahitamo gutaha wiyongereye cyane, aho kugeza ubu hamaze gutaha abarenga 300.

Aba barwanyi bari gutaha mu matsinda mato mato, mu gihe u Rwanda rutegereje ko ingabo za Leta ya RDC zitangira ibikorwa byo gusenya burundu umutwe wa FDLR, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C ku itariki ya 27 Kamena 2025.

Kugeza muri Kamena 2025, umutwe wa FDLR wari ufite abarwanyi babarirwa hagati ya 7,000 na 10,000, barimo n’abayobozi bakuru bawo, benshi bakaba bari barashinze ibirindiro muri teritwari za Walikale na Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui