Urubanza rukomeye ruhuza u Rwanda n’u Bwongereza ku masezerano ajyanye no kohereza abimukira rwatangiye ku mugaragaro, rufatwa nka rumwe mu manza zifite uburemere bukomeye mu mateka y’imibanire mpuzamahanga hagati y’ibihugu byombi.
Nubwo benshi barubonamo ikibazo cy’amafaranga, isesengura ryimbitse rigaragaza ko rurenze kure imibare y’amapawundi, rikagera ku ihame ry’uko amasezerano mpuzamahanga agomba kubahirizwa hatitawe ku mpinduka za politiki.
Uru rubanza ruteganyijwe kumara iminsi ibiri, rukaba ruregwamo ibijyanye n’uko u Bwongereza bwateshutse ku nshingano bwari bwiyemeje mu masezerano bwagiranye n’u Rwanda.
U Rwanda ruhagarariwe n’Intumwa Nkuru ya Leta akaba na Minisitiri w’Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja, usobanura ko iki kibazo gifite ingaruka zirenga inyungu z’ibihugu byombi, ahubwo kikaba gifite uburemere ku rwego mpuzamahanga.
Amakimbirane hagati y’impande zombi ashingiye ku masezerano yari agamije kohereza abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, bakajyanwa mu Rwanda kugira ngo ubusabe bwabo bw’ubuhunzi bubanze busuzumwe. Iyi gahunda yatangijwe mu rwego rw’icyiswe New Plan for Immigration cyatangajwe ku wa 24 Werurwe 2021.
U Bwongereza bwari bwashyizeho itsinda ryihariye ryiswe Third Country Asylum Processing Taskforce, rifite inshingano yo gushaka igihugu cya gatatu gifite umutekano cyakwakira abo bimukira. Nyuma y’isuzuma, u Rwanda rwatoranyijwe nk’umufatanyabikorwa ufite ubushobozi, amategeko akwiye n’ubunararibonye mu kwakira impunzi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi byari bihuye n’ingamba z’igihe kirekire rwari rusanzwe rufite ku bijyanye no kwakira no kwinjiza impunzi mu buzima busanzwe. U Rwanda rwari rusanzwe rukorana na UNHCR mu gushyira imbere uburyo bwo gufasha impunzi kwigira no kwinjira muri sosiyete aho kuba mu nkambi ubuziraherezo.
Amasezerano y’ibihugu byombi yari agamije kugera ku nyungu zisangiwe. Ku ruhande rw’u Bwongereza, yari uburyo bwo gukumira ingendo ziteje akaga zambukiranya Umuyoboro wa English Channel no guhangana n’abacuruza abantu.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ayo masezerano yari igice cy’urugendo rurerure rwo kubaka igihugu gifite ubukungu burambye, aho kwakira impunzi byafatwaga nk’amahirwe yo guteza imbere imibereho y’abaturage n’iterambere ry’aho batuye.
Aya masezerano kandi yari ajyanye n’icyerekezo cya Vision 2050, kigamije kuzamura imibereho y’abaturage no gushimangira uruhare rw’u Rwanda mu bufatanye mpuzamahanga.
Ibintu byaje guhinduka cyane nyuma y’amatora rusange yo mu Bwongereza yo muri Nyakanga 2024. Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer yafashe icyemezo cyo guhagarika iyi gahunda, ishingiye ku byo yari yarasezeranyije abaturage.
Ibi byakurikiwe n’itangazo rimenyesha u Rwanda ko ayo masezerano asheshwe. Icyakora, u Rwanda ruvuga ko impinduka za politiki z’imbere mu gihugu zidashobora gukuraho inshingano z’amategeko mpuzamahanga igihugu cyiyemeje.
Amasezerano yari ashingiye ku kwimura abimukira bava mu Bwongereza bajyanwa mu Rwanda, aho bagombaga gusuzumirwa ubusabe bw’ubuhunzi hubahirijwe amategeko mpuzamahanga.
Yari agamije kandi kurengera uburenganzira bwabo, kubafasha gutura no kwinjira mu buzima bw’igihugu cyabakiriye.
Ariko u Rwanda rugaragaza ko ayo masezerano atari ajyanye gusa no kugenzura abimukira, ahubwo yari igice cy’iterambere ry’igihugu, guhuza impunzi n’abaturage, ndetse no guteza imbere ubukungu.
Ikibazo gikomeye kiri mu rukiko ni amafaranga u Rwanda ruvuga ko rutishyuwe. Aya mafaranga anyuzwa mu kigega cyiswe Economic Transformation and Integration Fund (ETIF).
U Rwanda ruvuga ko u Bwongereza bwari bwarasezeranyije gutanga miliyoni 50 z’ama-pound muri Mata 2025 n’izindi 50 muri Mata 2026, ariko bukaza kuvuga ko butazatanga ayo mafaranga.
Ku ruhande rw’u Bwongereza, bemera ko ayo masezerano yabayeho, ariko bakavuga ko yahinduwe mu Ugushyingo 2024, u Rwanda rukemera ko ayo mafaranga atazishyurwa.
U Bwongereza bushimangira ko habayeho amasezerano mashya afite agaciro k’amategeko, atuma nta yandi mafaranga agomba kwishyurwa.
Ariko u Rwanda ruvuga ko ayo masezerano atahinduwe mu buryo bwemewe, bityo ko inshingano zose zagumyeho.
Iki ni kimwe mu bintu by’ingenzi urukiko rugomba gusuzuma: niba koko habayeho ivugururwa ryemewe n’amategeko cyangwa niba u Bwongereza bwararenze ku masezerano ya mbere.
U Rwanda rugaragaza kandi ko u Bwongereza butubahirije Ingingo ya 19 y’amasezerano, yavugaga ko impande zombi zigomba kujya mu biganiro by’ukuri bigamije kwimura bamwe mu mpunzi.
Ruvuga ko bwirengagije ibyo biganiro, bigatuma rwatakaza inyungu zari ziteganyijwe muri ayo masezerano.
Hari kandi impaka ku gihe u Rwanda rwafatiye icyemezo cyo gutesha agaciro amasezerano yo mu Ugushyingo 2024.
U Bwongereza buvuga ko byahuriranye n’ingamba za dipolomasi zijyanye n’intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bugakeka ko ari byo byateye u Rwanda kujya mu bukemurampaka.
Ariko u Rwanda rubihakana, rukavuga ko nta sano bifitanye, ahubwo ko rwafashe icyemezo rushingiye ku kurengera inyungu zarwo n’amasezerano atubahirijwe.
U Rwanda rusaba ko hemezwa ko u Bwongereza bwarenze ku masezerano, kandi ko bwishyura amafaranga yose bwari bwemeye gutanga.
Ayo arimo miliyoni 50 z’ama-pound za 2025 n’izindi 50 za 2026, ndetse n’indishyi zibarirwa muri miliyoni 6 z’ama-pound zijyanye n’ibyo rwatakaje.
Mu gihe ayo mafaranga yose atakwemezwa, u Rwanda runasaba ko habaho nibura indishyi zingana n’igice cy’umwaka wa 2026, zingana na miliyoni 10.4 z’ama-pound.
Ndetse rugaragaza ko, mu gihe indishyi zitakumvikana neza, u Bwongereza bushobora gusabwa gusaba imbabazi ku mugaragaro.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

