Umwuka mubi mu biro bya Perezida Ndayishimiye no muri CNDD-FDD: Abakorera “abami babiri”, inama zanga gutangwa n’intambara yo kwitegura 2027

Mu Burundi, umwuka wa politiki ukomeje kuba mubi mu gihe igihugu cyegereje amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027. Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse gutanga ubutumwa bukomeye bugaragaza ko atishimiye imyitwarire ya bamwe mu bakorana na we, abashinja gukorera “abami babiri” no kwanga kumugira inama bagamije ko ayobora nabi igihugu.

Aya magambo akomeye ya Ndayishimiye aje yiyongera ku yandi yagiye agarukwaho mu bihe bitandukanye, agaragaza ko hari umwuka mubi n’itandukaniro rikomeye mu buyobozi bukuru bw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, cyane cyane ku bijyanye n’uzarihagararira mu matora ya 2027.

Mu gitondo cyo ku wa 5 Mutarama 2026, amakuru ava mu ntara ya Gitega ahamya ko Perezida Ndayishimiye yazindukiye ku biro bye, agasanga abakozi bari mu masengesho abanziriza akazi. Aha ni ho havuzwe ko habereye amagambo akakaye, aho Perezida yibasiriye bamwe mu banyapolitiki akorana na bo, abashinja kutamuyoboka by’ukuri.

Abari bahari bavuga ko Ndayishimiye yababajwe n’uko hari abayobozi batitabira amasengesho abanziriza akazi, ariko mu gihe adahari bagatangira kumunenga no kumuvugaho nabi. Ngo iyo bari kumwe bamwereka ko bamushyigikiye, nyamara mu by’ukuri bagakorera abandi.

Ni muri urwo rwego Perezida yavuze ko atazihanganira abakorera “abami babiri”, abacira imigani irimo n’uvuga uti “Abwirwa benshi, akumva bene yo”, agaragaza ko ubutumwa bwe bwari bugenewe abo bufitanye isano.

Nyuma y’aho, Ndayishimiye yahise akomereza urugendo rutunguranye kuri Minisiteri y’Imari, urugendo rwatumye benshi bibaza icyo rushatse kuvuga mu rwego rwa politiki n’imiyoborere.

Iyi Minisiteri yari imaze iminsi ivugwa mu itangazamakuru nyuma y’uko Minisitiri Dr. Alain Ndikumana agaragarije Abasenateri ko sosiyete FOMI ikora ifumbire mvaruganda imutera impungenge, kubera ko ngo yayisabaga amafaranga arenga miliyari 50 z’amafaranga y’u Burundi atari mu masezerano yagiranye na Leta.

Ibi byakurikiwe n’amagambo akomeye y’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, watangaje ko mu Burundi nta muntu n’umwe ugeramiwe, anateye utwatsi impungenge za Minisitiri Ndikumana, avuga ko bidakwiye ko umuyobozi ukomeye avuga ko atizeye umutekano we.

Aya magambo ya Ndikuriyo yafashwe na benshi nk’agaragaza ko ashaka kugira ijambo riremereye kurusha iry’abandi bayobozi bakuru, ndetse bamwe bagasobanura ko ashaka kwiyubakira isura y’umuyobozi ushobora gufata ibyemezo bikomeye mu gihugu.

Ndikuriyo aherutse no gutanga ibisubizo ku bibazo byari byarabajijwe Perezida Ndayishimiye, birimo n’ikijyanye no gufungura imipaka ya Gatumba n’uwa Vugizo. Icyatangaje benshi ni uko yavuze ko iyo mipaka izafungurirwa rimwe n’iy’u Burundi ihuriyeho n’u Rwanda, bitandukanye n’ibisobanuro byari byaratanzwe na Perezida n’abandi bayobozi, bavugaga ko izafungurwa umutekano umaze kugaruka mu kibaya cya Rusizi.

Ibi byose byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko hari kudahuza n’ihangana rikomeye mu buyobozi bwa CNDD-FDD, aho bamwe bashyigikiye ko Ndayishimiye yazongera guhagararira iri shyaka mu 2027, mu gihe abandi bo babifata ukundi, bakifuza impinduka ku buyobozi bw’igihugu.

Aya makimbirane ya politiki yagarutsweho na Perezida ubwe mu kiganiro cyabereye muri hoteli Club du Lac Tanganyika ku wa 14 Mutarama 2025, aho yavuze ko hari abakorana na we bamwifuriza gutsindwa no kuyobora nabi igihugu kugira ngo bazamusimbure.

Yagize ati: “Bamwe banga kungira inama, batekereza ko nintsindwa, bazansimbura. Ariko ntsinzwe, igihugu cyose ni cyo kiba gitsinzwe.”

Aya magambo yayavugiye mu gihe ubukungu bw’u Burundi bwifashe nabi kuva mu 2022, cyane cyane kubera ibura ry’amadovize n’ibikomoka kuri peteroli, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.

Mu gihe hasigaye umwaka umwe ngo amatora abe, ibi bimenyetso byose bigaragaza ko intambara yo kwitegura 2027 yamaze gutangira mu mutima w’ubutegetsi. Ndayishimiye ubwe aherutse no gutangaza ko abatekereza ko azahatana mu matora ari kwihuta, avuga ati: “Ariko se murabizi ko nzaba nkiriho? Ntabwo nzapfa?”

Aya magambo yafashwe n’abasesenguzi nka politiki y’ubutumwa burimo kwigengesera, kwibutsa abo bahanganye na we ko politiki atari yo yonyine igena ejo hazaza, ariko nanone bikagaragaza ko umwuka mu gihugu no mu ishyaka riri ku butegetsi ukomeje kuba mubi.

Mu gihe kiri imbere, benshi bategereje kureba niba Perezida Ndayishimiye azakomeza gutsimbarara ku butegetsi, niba CNDD-FDD izabona umwanzuro uhuriweho, cyangwa niba aya makimbirane azarushaho gufata indi ntera agahungabanya igihugu n’imiyoborere yacyo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui