Umuyobozi mushya w’Ikirenga wa Irani yarahiriye kwihorera ku rupfu rwa se imbaga Abanya-Irani buzuye imihanda ya Tehran.

Umwuka wa politiki mpuzamahanga wongeye gukomera cyane mu Burasirazuba bwo Hagati, aho Iran iri kwerekana ibimenyetso bivuguruzanya hagati yo kwishimira ibyo yise intsinzi n’ingaruka z’intambara ishobora kongera kubura umutwe mu buryo bwihuse.

Ibi bije mu gihe ubuyobozi bushya bw’iki gihugu bukomeje kugaragara nk’uburi mu gihirahiro, nyuma y’urupfu rw’uwari Umuyobozi w’Ikirenga n’ikorwa ry’intambara rikomeye ryahinduye byinshi mu karere.

Nyuma y’agahenge k’iminsi ibiri yemerewe hagati ya Irani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Donald Trump, abaturage benshi b’i Tehran bagaragaye mu mihanda bizihiza ibyo ubutegetsi bwabo bwise intsinzi.

Ibyo byabaye mu gihe hari amakuru akomeje guhwihwiswa ko Umuyobozi w’Ikirenga mushya, Mojtaba Khamenei, atigeze agaragara mu ruhame kuva yakomereka bikomeye mu bitero byahitanye se, Ali Khamenei, ndetse n’abandi bo mu muryango we.

Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi za Amerika n’abo bafatanya aravuga ko Mojtaba ashobora kuba ari mu koma, ari kuvurirwa mu mujyi mutagatifu wa Qom, ibintu byatumye habaho impungenge ku bushobozi bwe bwo kuyobora igihugu muri ibi bihe bikomeye.

Nubwo bimeze bityo, televiziyo ya leta ya Irani yakomeje gusoma amagambo avugwa ko ari aye, agaragaza ko igihugu kitifuza intambara ariko kitazigera kirekura uburenganzira bwacyo.

Ibi byatumye bamwe mu basesenguzi bavuga ko Irani iri gukoresha uburyo bwo kwerekana ko ifite ubuyobozi bukomeye, n’ubwo mu by’ukuri hari icyuho gikomeye mu miyoborere.

Abaturage basabwe gukomeza kuba mu mihanda, nubwo hari ibiganiro n’abo bita abanzi, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’igitutu cya politiki kiri gushyirwa ku baturage.

Ku rundi ruhande, ikibazo cy’inzira y’ingenzi y’ubucuruzi bw’isi, Strait of Hormuz, cyongeye kuba igikoresho cya politiki n’igisirikare.

Iran yatangaje ko yayinjije mu “bihe bishya,” aho yashyizeho imisoro ihanitse ku mato atwara peteroli ndetse inashyiraho amabwiriza akomeye arimo no kuyobora amato mu nzira zirimo ibisasu byo mu mazi (mines).

Ibi byakurikiye icyemezo cyo kuyifunga by’agateganyo, nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe kuri Lebanon n’ingabo za Israel.

Nubwo agahenge kari kemeranyijweho, ibimenyetso by’uko gashobora gusenyuka byatangiye kugaragara. Perezida Benjamin Netanyahu yatangaje ko yiteguye kugirana ibiganiro na Lebanon, ariko anemeza ko ibikorwa bya gisirikare bizakomeza kugeza igihe umutwe wa Hezbollah uzambuwe intwaro.

Ibi byashyize mu gihirahiro ibivugwa ko Lebanon yari iri mu masezerano y’agahenge, ibintu byatewe utwatsi na Amerika na Israel, ariko Pakistan yo igahamya ko yari irimo.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, na we yinjiye muri iki kibazo, avuga ko ibitero bya Israel kuri Lebanon mu gihe cy’agahenge ari amakosa kandi bikwiye guhagarara. Ibi byongeye kugaragaza uburyo ikibazo cya Iran cyarenze imbibi z’akarere kikaba ikibazo mpuzamahanga gikomeye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui