Umuyobozi mushya w’Ikirenga wa Iran yatangaje ko ibirindiro bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati bizakomeza kuraswa

Umuyobozi mushya w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zizakomeza kugaba ibitero ku birindiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati, mu rwego rwo gushyira igitutu ku bihugu ashinja gutera igihugu cye.

Ibi yabivugiye mu ijambo rye rya mbere yagejeje ku baturage ku wa 12 Werurwe 2026, nyuma yo gushyirwaho n’Inama y’Impuguke za Iran nk’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu asimbuye se, Ali Khamenei, uherutse kwicirwa mu gitero cyagabwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel.

Mu butumwa bwe, Mojtaba yashimiye ingabo za Iran n’imitwe iyishyigikiye ku rugamba ruri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati, avuga ko ari zo zakomeje kurinda igihugu cyabo mu gihe cy’igitutu gikomeye.

Yagize ati: “Ndashimira abarwanyi b’intwari bakomeje gukora akazi gakomeye mu gihe igihugu cyacu kiri gushyirwaho igitutu n’abashaka kudutsinda.”

Yavuze ko iyo ingabo za Iran zitaba zarahagurutse mu ntambara iri guhanganyamo Iran n’abanzi bayo, igihugu cyari kuba cyaracitsemo ibice cyangwa kikagwa mu maboko y’abagishotora.

Mojtaba Khamenei yavuze ko ibirindiro bya gisirikare bya Amerika biri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ari byo byifashishwa mu kugaba ibitero kuri Iran, bityo ko bigomba gufungwa.

Yagaragaje ko mu gihe ibyo birindiro bizakomeza gukora, ingabo za Iran zizakomeza kubirasa.

Ati: “Dufitanye umubano mwiza n’ibihugu duturanye, ariko turasa ibirindiro bya gisirikare by’Abanyamerika kandi tuzakomeza kubikora.”

Mu bihugu byakira ibirindiro bya Amerika harimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Saudi Arabia, Qatar, Bahrain na Kuwait, aho bivugwa ko habarirwa abasirikare b’Abanyamerika barenga ibihumbi 60.

Yongeyeho ko niba ibyo bihugu bishaka ko Iran ihagarika kubirasamo, byaba ngombwa ko bifata icyemezo cyo gufunga ibirindiro by’ingabo za Amerika biri ku butaka bwabyo.

Umuyobozi mushya wa Iran yavuze ko imitwe yitwaje intwaro iri mu bihugu nka Yemen na Iraq yamaze kwiyemeza gufatanya n’ingabo za Iran muri iyi ntambara, ashimangira ko ubufatanye bwabo bugamije guhindura imiterere ya politiki n’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati.

Yavuze ko iyi mikoranire igamije guhangana n’inzego za gisirikare z’amahanga zishinja guhungabanya akarere.

Mojtaba Khamenei kandi yatangaje ko Iran izakomeza gufunga umuhora wa Hormuz, unyuramo ubwato bwinshi butwara peteroli ijya ku masoko mpuzamahanga.

Yavuze ko iki cyemezo ari bumwe mu buryo Iran ikoresha mu gushyira igitutu kuri Amerika na Israel kugira ngo bihagarike ibitero kuri Iran.

Yongeyeho ko igihugu cye cyiteguye guhagarika intambara ari uko ibitero kigabwaho bizaba byahagaze, ndetse ko kizanasaba indishyi ku byangijwe n’iyi ntambara.

Ati: “Tuzasaba umwanzi kuduha indishyi. Nataduha indishyi, tuzangiza imitungo ye nk’uko yangije iyacu.”

Ku wa 9 Werurwe 2026 ni bwo Inama y’Impuguke za Iran yemeje ko Mojtaba Khamenei aba Umuyobozi mushya w’Ikirenga w’iki gihugu.

Amakuru atandukanye avuga ko yakomerekeye byoroheje mu gitero cyahitanye se, Ali Khamenei, hamwe n’abandi bo mu muryango we, igitero cyatumye umwuka wa politiki n’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati urushaho gukomera.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Ayatollah Mojtaba Khamenei yarahiriye gukomeza kurasa ibirindiro bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati kugeza bifunzwe

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui