Umutwe wa M23 wongeye gushyira ahagaragara amakuru akomeye ajyanye n’uko wigeze kugirana ibiganiro na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, mbere na nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Bunagana mu mwaka wa 2022, ukemeza ko washakaga kwirinda imeneka ry’amaraso ariko ukabyamaganwa na Kinshasa.
Mu kiganiro cyihariye yahaye BWIZA TV, Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yavuze ko M23 yari imaze igihe kirekire ishaka inzira ya politiki aho gukomeza intambara, binyuze mu biganiro byari bigamije gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo n’ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda zari zarahunze igihugu cyazo imyaka myinshi ishize.
Dr. Balinda yagaragaje ko ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Tshisekedi byatangiye mbere y’uko imirwano yubura, ndetse ko intumwa za M23 zamaze amezi agera kuri 14 i Kinshasa. Yavuze ko umwe mu bayobozi bakuru ba M23, Lawrence Kanyuka, yari mu bagize izi ntumwa, kandi ko ibiganiro byari bigeze ku rwego rushimishije.
Nk’uko Balinda abivuga, impande zombi zari zemeranyije ku mugambi wo kuvanga ingabo, hashyirwaho diviziyo ebyiri nshya. Imwe muri zo yagombaga koherezwa mu burengerazuba bwa Congo kurinda inzego nshya z’ubuyobozi, mu gihe indi yagombaga kujya mu burasirazuba bw’igihugu gukemura ibibazo by’umutekano birimo imitwe irimo FDLR na ADF, ndetse no gufasha mu gutahura impunzi zari zarabuze uko zisubira mu gihugu.
Yongeyeho ko M23 yanagejejwe ku kigo cya Mbanzangungu, giherereye mu bilometero 150 uvuye i Kinshasa, aho ingabo zayo zari ziteganyijwe kwakirirwa, ndetse ko abarwanyi bari mu buhungiro muri Uganda batangiye gutahuka berekezwa mu gace ka Sabyinyo.
Icyakora, Dr. Balinda avuga ko mu gihe M23 yari igitegereje ko ingengo y’imari yo gushyira mu bikorwa ibyari byumvikanyweho iboneka, yatunguwe no kubona ingabo za Leta ya Congo zitangije ibitero simusiga. Aha ni ho intambara yongeye kubura ku mugaragaro, igera n’ubu imaze imyaka ine.
Yasobanuye ko ku munsi wa mbere w’ibitero, abarwanyi ba M23 batari bafite intwaro zihagije, bituma birwanaho bakoresheje amabuye, ariko nyuma bagatangira gukoresha intwaro ingabo za Leta zataye zihunga. Ibyo byaje gutuma M23 itangira kwigarurira uduce twinshi two mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri Kamena 2022, M23 yafashe umujyi wa Bunagana uherereye ku mupaka wa Congo na Uganda, ari na wo Balinda avuga ko wahindutse ikimenyetso gikomeye cy’intambara. Yemeza ko nyuma yo kuwufata, M23 yahise ihamagara Perezida Tshisekedi kuri telefoni imusaba ko habaho ibiganiro byo guhagarika imirwano.
Dr. Balinda yagize ati: “Tukimara gufata Bunagana twabwiye Perezida Tshisekedi tuti ‘reka twirinde kumena amaraso y’abasivili, intambara ni intambara ariko dushobora kuyihagarika tukicara tukaganira.’ Ariko yaratsembye avuga ko atazigera agirana ibiganiro na M23 akiri Perezida.”
Uyu muyobozi wa M23 avuga ko kuva icyo gihe Tshisekedi yakomeje umugambi wo kugaba ibitero kuri M23, na yo ikirwanaho, bituma intambara irushaho gufata indi ntera. Uyu mutwe uvuga ko kuri ubu ugenzura ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, birimo n’umujyi wa Goma umaze umwaka urenga uri mu maboko ya M23.
Ibi bivugwa na M23 bikomeje kongera uburemere ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe amahanga n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba impande zose gushakira umuti w’iki kibazo binyuze mu biganiro bya politiki aho gukomeza intambara igira ingaruka zikomeye ku baturage b’inzirakarengane.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

