Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko hari icyizere gishya cyatuma intambara imaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarara, binyuze mu kwinjiza abarwanyi b’Abanye-Congo bo mu mutwe wa M23 mu nzego z’umutekano z’igihugu, ndetse no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere ku ikoreshwa ry’umutungo kamere wa Congo.
Ibi byatangajwe na Ronny Jackson, umudepite uhagarariye Leta ya Texas mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yitabiraga inama ya komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko, yari igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda mu kwezi gushize.
Perezida w’iyo komisiyo, Chris Smith, yibukije ko ishingiro ry’amasezerano ya Washington rigizwe n’ibyiciro bine by’ibikorwa bigomba gukorwa ku mpande zombi. Muri byo harimo ko u Rwanda rusabwa gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo, mu gihe Kinshasa nayo igomba gushyira mu bikorwa gahunda yo gusenya burundu umutwe wa FDLR.
Smith yashimangiye ko intandaro y’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo igihari, avuga ko umutwe wa FDLR ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside ugiteye impungenge zikomeye u Rwanda. Yongeyeho ko hari amakuru y’uko bamwe mu barwanyi ba FDLR bashobora kuba bari mu maboko ya M23 n’u Rwanda, asaba ko hakorwa ibishoboka byose ngo abo barwanyi bamburwe intwaro.
Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyo nama, Sarah Troutman, ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yemeje ko FDLR ari ikibazo gikomeye cy’umutekano kandi ko idakwiye na gato gukomeza gukorera mu burasirazuba bwa RDC. Yavuze ko Amerika ikomeje gusaba Leta ya Congo gushyira mu bikorwa isezerano ryo gusenya uwo mutwe, kuko ari inkingi y’ingenzi mu kubaka amahoro arambye.
Ku rundi ruhande, umudepite Sara Jacobs wo muri California yavuze ko impande zombi zasinye amasezerano zitayubahirije uko bikwiye. Yatangaje ko u Rwanda rukomeje, hashingiwe ku makuru yizewe, gushyigikira M23 binyuze mu kohereza ingabo ku butaka bwa Congo, aho bivugwa ko hagati y’abasirikare 5,000 na 7,000 b’u Rwanda baba bahari, ibintu yavuze ko bihungabanya ubusugire bwa RDC.
Yongeyeho ko ingabo za Leta ya Congo nazo zivugwaho gukomeza gukorana na FDLR, binyuranyije n’ibikubiye mu masezerano ya Washington. Nubwo Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yigeze gutangaza ko Washington izakoresha inzira zose ifite kugira ngo ayo masezerano yubahirizwe, kugeza ubu nta bihano bishya biratangazwa ku Rwanda cyangwa kuri M23.
Ronny Jackson we yagaragaje ko amahoro arambye atazagerwaho hatabayeho n’icyerekezo cy’ubukungu gishingiye ku bufatanye bw’ibihugu byo mu karere birimo RDC, u Rwanda, u Burundi na Uganda, kugira ngo umutungo kamere w’aka karere ukoreshwe mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ubyare inyungu kuri bose.
Yashimangiye ko abaturage ba Congo bagomba kubona inyungu zifatika zivuye ku mutungo w’igihugu cyabo, zirimo kubakwa kw’ibikorwaremezo n’iterambere ry’imibereho yabo. Ku bwe, kwinjiza abarwanyi b’Abanye-Congo bo muri M23 mu ngabo z’igihugu cyangwa izindi nzego za Leta byashoboka, hagashyirwaho uburyo busobanutse bubafasha kwisanga mu mushinga w’amahoro arambye.
Sarah Troutman yemeje ko ikibazo cyo kwinjiza M23 mu nzego z’umutekano ari ingingo ikomeye kandi ikomeje kuganirwaho mu biganiro biri kubera i Doha, ashimangira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gutanga ubufasha bwa tekiniki mu biganiro bigamije amahoro.
Gusa ku ruhande rwa Kinshasa, icyo cyifuzo cyakomeje kwamaganwa. Mu mpera za Nzeri, umudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi yatanze umushinga w’itegeko ribuza burundu kwinjiza mu gisirikare cyangwa mu nzego za Leta abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, mu gihe baba batarabanje kubazwa inshingano zabo n’ubutabera.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

