Umutwe ugizwe n’Abanyamulenge mu bufatanye na FARDC n’abambari ba yo mu bikorwa byo kwibasira abaturage

Amakuru akomeje guturuka mu bice by’imisozi miremire ya Mulenge, by’umwihariko ku Ndondo muri grupema ya Bijombo, agaragaza isura ikomeje gutera impungenge aho umutekano w’abasivile urushaho kuzamba umunsi ku wundi.

Abaturage bavuga ko bari kubaho mu bwoba, aho ibikorwa byo guhohoterwa, kunyagwa no kwangirizwa imitungo byabaye nk’ibisanzwe mu buzima bwa buri munsi.

Mu buhamya butangwa n’abaturage, hagarukwa cyane ku ruhare rw’umutwe witwaje intwaro wa Gumino, ushinjwa ibikorwa byo gukubita abaturage, cyane cyane abagabo, no kubambura ibyabo.

Abana n’abashumba b’inka ntibasigaye inyuma muri aya makuba, kuko bavuga ko banyagwa amata bavanye mu biraro, ibintu bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’imiryango.

Uretse ihohoterwa rikorerwa ku bantu, ubuhinzi nabwo bwibasiwe bikomeye. Imirima y’ibigori n’ibindi bihingwa byari byiteguye gusarurwa yarangijwe, bituma abaturage benshi basigara mu bukene bukabije. Ibi bikorwa byangiza isoko y’imibereho yabo, bikongera ikibazo cy’inzara mu gace kari gasanzwe gafite ibibazo by’imibereho.

Nubwo Gumino ari wo uvugwa cyane muri ibi bikorwa, amakuru menshi agaragaza ko atari wo wonyine. Hari ihuriro ry’imitwe n’ingabo zitandukanye ririmo ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), FDLR, ingabo z’u Burundi, Imbonerakure na Wazalendo, bose bashinjwa kugira uruhare mu bitero byibasira abaturage, cyane cyane Abanyamulenge batuye muri utu duce twa Ndondo, Mikenke na Minembwe.

Ibitero byaherukaga kuvugwa mu cyumweru gishize byasize ibice bimwe bifashwe n’imitwe yitwaje intwaro, harimo uwa Gongwa n’indi iyikikije. Ibi byateye abaturage benshi guhunga ingo zabo, bamwe bagasigara iheruheru mu mashyamba, abandi bagahungira mu bice bakeka ko byaba bifite umutekano.

Mu guhangana n’ibi bibazo, hari ibikorwa byo kwirwanaho byakozwe n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, ugaragazwa na bamwe mu baturage nk’ufasha mu kubarinda. Nubwo hari aho wabashije gukumira ibitero, ntibyabujije ko ibice bimwe bifatwa ndetse abaturage bagakomeza guhunga.

Gumino ubwayo ifite amateka arambuye muri aka karere. Yatangiye kumenyekana cyane kuva mu mwaka wa 2015, igizwe ahanini n’abarwanyi bakomoka mu Banyamulenge, bavuga ko bashinzwe kurengera umuryango wabo n’amatungo yabo. Mu ntangiriro, uyu mutwe wakoranye bya hafi na Twirwaneho, yari iyobowe na Michel Rukunda uzwi nka Makanika, mu rwego rwo guhangana n’indi mitwe yabarwanyaga.

Icyakora, uko imyaka yagiye ishira, uyu mutwe wagiye ushinjwa n’inzego zitandukanye, harimo izo mu gihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga, kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Ibi birego byiyongera ku bimaze iminsi bivugwa n’abaturage b’i Ndondo n’ahandi, bavuga ko ibikorwa byawo byarenze ibyo kwirwanaho bikagera ku ihohoterwa ry’abasivile.

Uruhare rw’imitwe myinshi ihurira mu bikorwa bya gisirikare rutuma ikibazo kirushaho gukomera. Abasesenguzi bavuga ko kuba hari ihuriro ry’ingabo za leta n’indi mitwe yitwaje intwaro bikorana, bituma bigorana gutandukanya uharanira inyungu z’umutekano n’uwibasiye abaturage.

Mu gihe gito gishize, hari ituze rito ryagaragaye aho nta bitero bikomeye byari byongeye kumvikana mu Ndondo, ariko abaturage bavuga ko ihohoterwa rikomeje: Bari gukubitwa, kunyagwa no guhozwa ku nkeke. Ibi bituma ubuzima bwabo bukomeza kuba mu kangaratete, aho buri munsi uba ushobora kuba uwa nyuma ku mutekano wabo.

Ibiri kubera muri utu duce byerekana neza ishusho rusange y’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, aho abaturage basigaye ari bo ba mbere bahura n’ingaruka z’intambara z’imitwe myinshi ifite inyungu zitandukanye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui