Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mu bice bitandukanye by’igihugu, haravugwa ko mu Ntara ya Katanga havutse umutwe mushya witwaje intwaro uvuga ko ugiye kurwanya ubutegetsi buriho.
Uyu mutwe wiyise Mouvement Debout Katanga pour la libération du Congo (MDKC) watangaje ko watangiye ibikorwa by’intambara uvuga ko bigamije kubohora Katanga n’Abanye-Congo muri rusange ku butegetsi bw’igitugu.
Uyu mutwe uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, uvuga ko bwafunze inzira z’ibiganiro bya politiki no kugaragaza ibitekerezo bitandukanye mu gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe, umuvugizi w’uyu mutwe, Colonel Ngoy Kumwimba Tigre, yavuze ko abarwanyi ba MDKC bamaze kwigarurira uduce twa Lusinga na Nkonga two muri Teritwari ya Mitwaba, mu Ntara ya Katanga.
Yavuze ko icyo gikorwa ari intangiriro y’urugamba bavuga ko bagamije gukura igihugu mu bibazo bikomeye bya politiki n’umutekano bavuga ko byatewe n’imiyoborere mibi.
Abayobozi ba MDKC bavuga ko abaturage ba Katanga n’Abanye-Congo muri rusange bageze ku rwego rwo kudakomeza kwihanganira ibibazo bavuga ko biterwa n’ubuyobozi bwa Leta iriho. Bavuga ko igihugu kiri mu bihe bikomeye birimo amakimbirane ya politiki, umutekano muke n’ibibazo by’ubukungu.
Mu byo uyu mutwe ushinja ubutegetsi bwa Tshisekedi harimo gufunga inzira zose z’ibiganiro bya politiki hagati y’abanye-Congo, ndetse n’ibikorwa bavuga ko bishobora guhindura Itegeko Nshinga mu buryo budahuriweho n’impande zitandukanye za politiki.
MDKC ivuga ko ubutegetsi buriho bushinjwa kugerageza guhindura Itegeko Nshinga hagamijwe gukomeza kuguma ku butegetsi, igitekerezo bavuga ko cyamaganiwe kure n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abatari bake mu banyapolitiki.
Uyu mutwe wagaragaje ko hari abanyapolitiki benshi bavuga ko bahohotewe cyangwa bagahunga igihugu kubera impamvu za politiki. Mu bo wavuze harimo uwahoze ari Perezida wa RDC Joseph Kabila, ndetse n’abandi banyapolitiki batandukanye bavuga ko bahuye n’ibibazo bya politiki.
Mu bandi uyu mutwe wagarutseho harimo Aubin Minaku, Emmanuel Ramazani Shadary, Jean Claude Vuemba, Frank Diongo, José Makila, Claude Lubaya, Seth Kikuni, Matata Ponyo Mapon, André Kimbuta na Raymond Tshibanda, bavuga ko bamwe bafunzwe abandi bagahunga igihugu.
MDKC yanagaragaje ko hari abayobozi bo muri Katanga bavuga ko bahuye n’ibibazo bya politiki, barimo Moïse Katumbi, Pasteur Daniel Ngoy Mulunda, John Numbi, Richard Muyej, Henri Mova Sakanyi ndetse n’abandi bayobozi bavuga ko bahohotewe cyangwa bagahunga igihugu.
Uyu mutwe uvuga kandi ko hari abasirikare bakuru bo mu ngabo za Leta bafunzwe cyangwa bashinjwa ibyaha bya politiki. Mu bo wavuze harimo Philemon Yav n’abandi basirikare bakuru barimo ba jenerali batandukanye bavuga ko bahuye n’ibibazo by’ubutegetsi bubi.
Abagize MDKC bashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi kuba buyobya amahanga ku bibazo biri mu gihugu, cyane cyane ibijyanye n’umutekano muke, ivangura ry’amoko, ruswa n’icuruzwa ry’umutungo kamere w’igihugu.
Bavuga ko umutungo wa Katanga, cyane cyane amabuye y’agaciro, uri gukoreshwa mu nyungu z’abantu bake mu gihe abaturage benshi bakomeje kubaho mu bukene.
Uyu mutwe uvuga kandi ko amahanga akomeje kurebera ibibazo by’abaturage ba Congo bavuga ko bicwa, bagafungwa cyangwa bagahunga igihugu kubera ibibazo bya politiki.
MDKC yatangaje ko icyemezo cyo gutangiza intambara cyafashwe nyuma yo kubona ko nta nzira y’ibiganiro bya politiki isigaye ishoboka.
Mu butumwa bwayo, uyu mutwe wasabye abasirikare bo mu ngabo za Leta ya Congo kwitandukanya n’ubuyobozi bwa Tshisekedi. Wavuze ko abasirikare bo mu ngabo za Forces Armées de la République Démocratique du Congo (FARDC) bakwiye kwifatanya n’uyu mutwe mu rugamba rwo guhindura ubutegetsi.
Umutwe wa MDKC uvuga ko urugamba watangije rugamije gushyiraho ubuyobozi bushya buzubahiriza demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ubwigenge bw’abaturage.
Abawushinze bavuga ko ibikorwa byawo bigamije gukurikiza urugero rw’indi mitwe ivuga ko irwanya ubutegetsi buriho mu bice bitandukanye bya RDC, cyane cyane mu ntara za Ituri, Mai-Ndombe, Tshopo, Haut-Uele, Bas-Uele, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ibi bibaye mu gihe igihugu cya Congo gikomeje guhura n’intambara n’imitwe itandukanye irimo iyitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu, ibintu byatumye ikibazo cy’umutekano gikomeza kuba ingorabahizi ku butegetsi bwa Kinshasa.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Leta ya Congo ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku byatangajwe n’uyu mutwe mushya wa MDKC uvuga ko watangiye urugamba muri Katanga.
Abasesenguzi bavuga ko uku kuvuka kw’undi mutwe witwaje intwaro bishobora kongera gukomera ikibazo cy’umutekano muri Congo, igihugu kimaze imyaka myinshi gihanganye n’intambara n’amakimbirane ya politiki mu bice bitandukanye byacyo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

