Ubuzima bwa Lexus Ngugi bwahindutse burundu nyuma y’uko umugore we amusigiye abana akajya mu rukundo n’undi mugabo, nyamara yari yaramufashije kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore avuga ko iyo nkuru yabaye intangiriro y’ibihe bikomeye byo kubura byose, ariko nanone ikamwigisha kubaka ubuzima bushya bwuzuye ubuntu n’urukundo.
Lexus Ngugi yahawe Green Card mu buryo butunguranye, imwemerera kwimukira muri Amerika. Nk’umugabo wita ku muryango we, yakurikiranye buri kimwe ku byerekeye imigendekere y’icyangombwa cy’umugore we kugira ngo ajyane na we. Ariko ibyari biteganijwe nk’urugendo rw’urukundo byahindutse isoko y’agahinda gakomeye ubwo umugore we amusiga akikundanirana n’undi mugabo w’umuzungu.
Mu kiganiro yatanze ku rubuga rwa TUKO, Ngugi yavuze uko imyaka yo kurira no guhungabana yamwubatsemo umuntu ukomeye, none ubu akaba ari umugabo wubaka abandi.
Yibuka neza umunsi w’intandaro y’ibihe bikomeye. Ati: “Ndibuka neza ko nari ndi mu rugo, ubwo umugore wanjye yinjiraga hamwe n’uwo mugabo. Nyuma gato, nabonye bakora urukundo. Nibaza nti ‘ese ibi birashoboka?’”
Ngo nyuma yo kumubaza, umugore we yemeje ko ari mu rukundo n’uwo mugabo mushya.
Icyo gihe ni cyo cyatangiye ugusenyuka kw’ubuzima bwe, ndetse no mu gihe nyina yari arimo kurwana n’indwara ikomeye. Mu myaka yakurikiyeho, Ngugi yabonaga abana be bahindurwa na nyina wabo.
Ngugi akomeza ati: “Umunsi umwe nsubiye mu rugo mbona amafoto yanjye yose yasimbuwe n’ayo umugore wanjye afite n’uwari umukunzi we mushya.”
Byaramuhangayikishije cyane ku buryo yanditse dosiye yo gutandukana n’umugore we, asiga inyuma ibyo bari barubatse byose.
Ubuzima bwe bwakomeje kuba mu gihirahiro ubwo nyina yapfaga, umuntu wari waramufashije mu burere bw’abana be mbere yo kwimukira muri Amerika.
Ngugi akomeza avuga ati: “Namaze igihe kinini ndi mu gahinda gakabije ku buryo nubwo nari ngeze ku kibuga cy’indege, indege yo gusubira muri Kenya yaransize kubera akababaro ntashoboye kumva n’aho bahamagara izina ryanjye.”
Nyuma yo gutandukana, kubura abana, n’urukundo rwahindutse, Ngugi yasubiye mu buzima yubaka ibintu byose bundi bushya. Yatangije Lexus Foundation, ikigo gifasha abakene mu gihugu cya Kenya no hanze yacyo. Akora ibikorwa byo gutanga amafaranga y’ishuri, ibiryo, ndetse no kwishyura amazu y’abakene, byose abikora afite ibyishimo n’icyubahiro gikomeye mu mutima.
Ubuzima bwe bw’urukundo nabwo bwagarutse ubwo yahuraga n’undi mugore w’Umunyakenya, bagirana ubuzima bushya bwuzuye urukundo n’imigisha.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

