Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yamaganye bikomeye igitero cya drone cyagabwe ku ngabo z’igihugu cye ziri mu majyaruguru ya Iraq, igitero cyahitanye umusirikare mukuru umwe w’u Bufaransa, abandi batandatu bagakomereka.
Iki gitero cyabaye ku wa 12 Werurwe 2026 mu gace ka Erbil, umujyi munini uherereye mu gace k’Abakurde mu majyaruguru ya Iraq. Aho ni hamwe mu hantu ingabo z’ibihugu by’i Burayi n’iz’Amerika zikorera ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Islamic State umaze imyaka myinshi ugerageza kongera kwisuganya muri aka karere.
Ingabo z’u Bufaransa ziri muri Iraq kuva mu mwaka wa 2015, mu butumwa mpuzamahanga bugamije kurwanya ibikorwa bya Islamic State. Abasirikare b’u Bufaransa bakora cyane cyane ibikorwa byo guhugura no gutanga amahugurwa ku ngabo za Iraq mu kurwanya iterabwoba.
Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko drone yatewe ku birindiro by’ingabo z’u Bufaransa aho zari ziri gutanga imyitozo. Icyo gitero cyahitanye umusirikare mukuru umwe, abandi batandatu bagakomereka, bahita bajyanwa kwa muganga.
Ibi byabaye nyuma gato y’uko ibindi birindiro by’ingabo z’u Butaliyani na byo byari biherutse kuraswaho muri aka gace, ibintu byatumye inzego z’umutekano zongera gutekereza ku mutekano w’ingabo mpuzamahanga zikorera muri Iraq.
Mu butumwa Perezida Emmanuel Macron yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko igitero cyagabwe ku ngabo z’u Bufaransa kidakwiye kwihanganirwa kuko cyibasiye abasirikare bari mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba.
Yagize ati: “Iki gitero cyibasiye ingabo zacu ziri mu bikorwa byo kurwanya Islamic State kuva mu 2015 kigomba kwamaganwa. Bari muri Iraq mu mugambi wo kurwanya iterabwoba. Intambara iri mu karere ntikwiye kuba urwitwazo rwo kwibasira abasirikare bacu.”
Yongeyeho ko u Bufaransa buzakomeza gushyigikira ibikorwa mpuzamahanga byo kurwanya iterabwoba, nubwo hari ibibazo by’umutekano bigenda byiyongera mu karere ko mu burasirazuba bwo hagati.
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza uwagabye icyo gitero cya drone. Icyakora amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Reuters avuga ko hari impungenge ko bishobora kuba byakozwe n’imitwe y’abarwanyi b’Abashiya muri Iraq.
Iyi mitwe isanzwe ifitanye isano n’ibihugu byo mu karere, cyane cyane Iran, kandi imaze igihe ivuga ko izakomeza kwibasira ingabo z’ibihugu by’i Burayi n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu karere.
Hari n’amakuru avuga ko bamwe muri aba barwanyi bo muri Iraq baherutse kubona ibikoresho bya gisirikare birimo drones na misile zigezweho bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika , ibintu byongera ubushobozi bwabo bwo kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo mpuzamahanga.
Iki gitero kibaye mu gihe umwuka mubi w’intambara uri kwiyongera mu karere, cyane cyane kubera amakimbirane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’indi mitwe ifitanye isano n’ibi bihugu.
Iran iherutse gutangaza ko mu gihe ibitero byagabwa ku butaka bwayo bitarahagarara, ishobora kwibasira ibirindiro bya gisirikare by’ibihugu bifatanya na Amerika mu karere.
Aya magambo yatumye ibihugu byinshi byongera kwitwararika ku mutekano w’ingabo zabyo ziri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’iyi ntambara ishobora kwiyongera, u Bufaransa buherutse gutangaza ko buzohereza amato y’intambara agera kuri 12 mu nyanja iri hafi ya Iraq.
Aya mato azaba afite inshingano zo kurinda no guherekeza amato atwara ibikomoka kuri peteroli anyura mu muhora wa Hormuz, inzira ifatwa nk’ingenzi cyane mu bucuruzi bw’isi.
Bivugwa ko hafi 20% bya peteroli icuruzwa ku isi inyura muri iyi nzira buri munsi, bityo umutekano wayo ukaba ufite akamaro gakomeye ku bukungu bw’ibihugu byinshi.
Ibi bitero bikomeje gutuma habaho impungenge zikomeye ku mutekano w’ingabo mpuzamahanga zikorera muri Iraq. Nubwo Islamic State yigeze gutsindwa mu buryo bugaragara mu myaka yashize, inzego z’umutekano zivuga ko uyu mutwe ugifite ubushobozi bwo gukora ibitero bya hato na hato.
Abasesenguzi b’imitwe yitwaje intwaro bavuga ko uko amakimbirane hagati y’ibihugu bikomeye akomeza kwiyongera mu karere, ari na ko bishobora gutuma n’imitwe yitwaje intwaro ibona urwitwazo rwo kugaba ibitero ku ngabo z’amahanga ziri muri Iraq.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

