Inzego z’umutekano mu Karere ka Kabale mu gihugu cya Uganda zatangiye iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umusirikare wo mu ngabo z’icyo gihugu, Tumwesigye Robert, wari umaze iminsi itanu yaraburiwe irengero mbere yo gusangwa yapfiriye iwe mu rugo.
Uyu musirikare wari ufite ipeti rya Sergeant, yakoreraga mu Ngabo za Uganda (UPDF), aho yari asanzwe ari mu biro by’ubutasi bikorera ku mupaka wa Mukokye mu gace ka Maziba.
Amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze agaragaza ko yaburiwe irengero mu buryo butunguranye, ibintu byateye impungenge mu bo bakoranaga ndetse n’umuryango we.
Ibi byamenyekanye ku mugaragaro nyuma y’uko umuyobozi w’aho byabereye, Christopher Nkaneziyo, atabaje inzego za polisi abonye ko uyu musirikare amaze iminsi adahari kandi nta makuru ye azwi. Ibyo byahise bituma hatangira gushakishwa amakuru ku irengero rye.
Nyuma y’igihe gito, umurambo wa Sgt Tumwesigye wabonetse mu gitondo cya kare, uri ku buriri bwe mu rugo rwe. Ibi byahise bituma inzego z’umutekano zigera aho byabereye, zitangira gukusanya ibimenyetso bishobora gufasha kumenya icyateye uru rupfu rudasanzwe.
Polisi yo ku rwego rwa sitasiyo ya Maziba yatangaje ko umurambo wahise woherezwa mu buruhukiro bw’Ibitaro by’Akarere ka Kabale, aho ugomba gukorerwa isuzuma ryimbitse rya muganga (autopsy) kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku cyaba cyihishe inyuma y’urupfu rwe, gusa iperereza rikomeje, rikaba rigamije gusobanura niba hari icyaha cyaba cyakozwe cyangwa niba ari impamvu zisanzwe z’ubuzima.
Urupfu rw’uyu musirikare rwatumye havuka ibibazo byinshi mu baturage ndetse no mu basirikare bagenzi be, hibazwa ku mutekano w’abari mu kazi k’ubutasi n’uruhare rw’inzego zibishinzwe mu kurinda ubuzima bwabo.
Inzego z’umutekano muri Uganda zatangaje ko zizatanga ibisobanuro birambuye uko iperereza rizagenda rigaragaza ukuri ku cyateye uru rupfu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

