Umuryango w’Abibumbye (Loni) uri mu bihe bikomeye by’ubukungu, aho ubukene bukomeje kuwusatira ku buryo bushobora gushyira mu kaga ibikorwa byawo byo kubungabunga amahoro, gutabara abari mu byago, no gufasha iterambere ry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ibi bibazo byatewe ahanini no kutubahirizwa kw’amasezerano y’imisanzu n’ibihugu biwugize.
Mu ibaruwa yihariye Umunyabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yandikiye ibihugu 193 bigize uyu muryango, yagaragaje impungenge zikomeye z’uko Loni ishobora kugera aho ihagarika cyangwa ikagabanya ibikorwa byayo mu buryo bukomeye, mu gihe ibihugu bikomeje kudatanga umusanzu wabyo uko biteganywa.
Guterres yavuze ko ikibazo cy’imari kimaze igihe, ariko ko cyarushijeho gukomera bitewe n’uko ibihugu byinshi bitubahiriza inshingano zabyo zo kwishyura imisanzu ku gihe. Ibi byatumye Loni igera igihe igatanga amafaranga mu bikorwa itarigeze iyakira, ibintu byashyizeho igitutu gikomeye ku isanduku yayo.
Ati: “Ibihugu byose bigomba kubahiriza inshingano zabyo zo kwishyura umusanzu ku gihe. Niba bitabaye ibyo, hazatekerezwa ku guhindura amategeko kugira ngo Loni itazisanga iri gusenyuka kubera kubura amafaranga.”
Nk’uko byagaragajwe muri iyo baruwa, mu mwaka wa 2025, Loni yishyuwe gusa imisanzu ingana na 77%, mu gihe 23% y’ayo mafaranga yari ateganyijwe atarishyurwa. Ibi byasize icyuho kinini mu ngengo y’imari y’uyu muryango, bigira ingaruka ku mishinga yari iteganyijwe hirya no hino ku Isi.
Icyongeyeho, mu mwaka wa 2026 wonyine, Loni irasabwa kwishyura agera kuri miliyoni 227 z’amadolari y’Amerika ku mishinga itarakozwe. Ibi bishingiye ku itegeko rigena ko amafaranga atarakoreshejwe mu mishinga yari yagenewe agomba gusubizwa, ibintu Guterres yagereranyije no “gutanga amafaranga atarigeze yinjira.”
Iki kibazo cy’ubukene cyarushijeho gukomera bitewe n’icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kugabanya no guhagarika imikoranire n’inkunga byahaga uyu muryango. Amerika yari umuterankunga mukuru wa Loni, aho nko mu mwaka wa 2022 yahaye uyu muryango inkunga igera kuri miliyari 17 z’amadolari, yakoreshejwe cyane mu bikorwa by’ubugiraneza n’ubutabazi.
Gusa mu ntangiriro za Mutarama 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zikuye mu miryango myinshi ya Loni, harimo amashami agera kuri 31. Ibi byafashwe nk’ihinduka rikomeye mu mibanire y’iki gihugu n’uyu muryango wari umaze imyaka myinshi ugenderaho.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko iki cyemezo kigamije kugabanya “gusesagura imisoro y’abaturage ba Amerika ikoreshwa mu gukemura ibibazo by’Isi aho gukemura iby’Abanyamerika.” Aya magambo yatumye habaho impaka ndende ku ruhare rw’ibihugu bikomeye mu gutera inkunga imiryango mpuzamahanga.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigira uruhare rugaragara mu muryango w’Abibumbye, cyane cyane binyuze mu gutanga umusanzu w’abasirikare n’abapolisi barwo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi. Mu myaka myinshi ishize, u Rwanda rwabaye ku isonga mu bihugu bya Afurika byohereza ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni, bigaragaza ubushake bwarwo mu gufasha amahanga kubungabunga amahoro n’umutekano.
Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bagiye bagaragara mu bihugu bitandukanye byibasiwe n’intambara n’umutekano muke, barimo Repubulika ya Santarafurika, Sudani y’Epfo n’ahandi. Muri ibi bikorwa, ingabo z’u Rwanda zashimiwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera imyitwarire myiza, disipulini, no kurinda abasivili, ari nabyo byatumye u Rwanda rwubaka izina rikomeye mu rwego rwo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.
Uyu musanzu u Rwanda rutanga ntugarukira gusa ku kohereza ingabo, ahubwo unagaragaza ko n’ubwo ari igihugu kitari igikomeye mu bukungu, kigira uruhare rufatika mu gushyigikira amahoro ku Isi. Ibi bituma ikibazo cy’ubukene kiri kwibasira Loni giteza impungenge ku bihugu nk’u Rwanda, kuko kugabanya ingengo y’imari bishobora kugira ingaruka ku butumwa bwo kubungabunga amahoro, aho u Rwanda ruba rufite uruhare rukomeye mu kubushyira mu bikorwa.
Abasesenguzi bavuga ko mu gihe iki kibazo cyaba kidakemuwe vuba, ingaruka zacyo zizibanda cyane ku bihugu bikennye byari bisanzwe byishingikiriza ku nkunga n’imishinga ya Loni, haba mu by’ubuzima, ubuhunzi, kurwanya inzara n’ibiza, ndetse no kubungabunga amahoro.
Mu gihe Loni isaba ibihugu kongera kugaragaza ubushake bwa politiki n’ubufatanye, amaso yose ahanzwe ku cyemezo ibihugu bikomeye bizafata, kuko ari byo bigira uruhare runini mu gutuma uyu muryango ukomeza kuba inkingi y’ubufatanye mpuzamahanga, aho kuba igihombo ku Isi yose.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


