Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wakoze impinduka zikomeye cyane ku bahuza mu kibazo cya RDC, hashyirwaho imiterere nshya y’ubuhuza

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wafashe icyemezo cyo kongera kunoza no kugabanya inshingano z’abahuza b’Abanyafurika bari bashinzwe gukemura amakimbirane akomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hagamijwe gutuma ubuhuza burushaho gutanga umusaruro.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama mpuzamahanga yiga ku mutekano w’uburasirazuba bwa RDC, yabereye mu mujyi wa Lomé muri Togo kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 17 Mutarama 2026, ihuza AU, imiryango y’uturere twa Afurika n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Ku ruhembe rw’ubu buhuza hashyizwe Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, uzaba ari we muyobozi mukuru w’iyi gahunda nshya. Azajya afashwa n’itsinda ryihariye riturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Togo no mu biro bye, mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatwa.

AU yatangaje ko Gen (Rtd) Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria, yahawe inshingano zirebana n’ibikorwa bya gisirikare, gukurikirana agahenge, ndetse n’amavugurura mu rwego rw’umutekano, by’umwihariko hagamijwe kugabanya intambara n’ihohoterwa bikomeje kwibasira abasivile mu burasirazuba bwa RDC.

Ku bijyanye n’impunzi n’ibibazo by’ubutabazi, izi nshingano zashyizwe mu maboko ya Sahle-Work Zewde, wahoze ari Perezida wa Ethiopia, uzaba ashinzwe gukurikirana uko impunzi zitabwaho n’uko imfashanyo zigera ku bakeneye ubufasha bwihuse.

Ku rundi ruhande, Uhuru Kenyatta, wahoze ayobora Kenya, yahawe inshingano zo kuganiriza imitwe yitwaje intwaro, agamije kuyishishikariza kurambika intwaro no kwinjira mu nzira za politiki n’ibiganiro by’amahoro, mu gihe intambara ikomeje kurushaho kuba ingorabahizi.

Mu rwego rwo gukemura imizi y’intambara ishingiye ku bukungu, Dr. Mokgweetsi Masisi, wahoze ari Perezida wa Botswana, yashinzwe gukurikirana ibijyanye no guteza imbere ubucuruzi n’ubufatanye mu by’ubukungu mu karere, mu rwego rwo kugabanya amarushanwa n’inyungu z’ubukungu bikomeje gutiza umurindi amakimbirane.

Hagati aho, Catherine Samba-Panza, wahoze ayobora Repubulika ya Centrafrique, yashinzwe ibikorwa bijyanye na sosiyete sivile n’ubwiyunge, hibandwa cyane ku ruhare rw’abagore mu gushakira amahoro arambye RDC, kuko ari bamwe mu bagizweho ingaruka zikomeye n’intambara.

AU yatangaje ko Ubunyamabanga buhuriweho buzaba bugizwe na Togo, Komisiyo ya AU, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), bukazaba ari bwo buhuza ibikorwa byose by’ubu buhuza bushya.

Byongeye, abafatanyabikorwa mpuzamahanga barimo Umuryango w’Abibumbye (Loni), Leta ya Qatar, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ihuriro ry’ibihugu bitanu bihoraho mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano, bazagira uruhare mu gutera inkunga no gushyigikira izi gahunda.

Iki cyemezo gifatwa mu gihe umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba, aho imirwano ihanganishije ingabo za Leta, ihuriro rya AFC/M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomeje gutuma abaturage bava mu byabo, hakiyongera umwuka mubi mu karere kose.

Abasesenguzi babona ko kugabanya inshingano no kuzihindura mu buryo busobanutse bishobora gufasha AU gukuraho akavuyo n’ubwivange byari bisanzwe bigaragara mu buhuza bwabanje, ariko bagashimangira ko intsinzi izashingira cyane ku bushake bwa politiki bw’impande zose bireba, cyane cyane Leta ya Kinshasa n’imitwe iyirwanya.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Icyemezo cyo kugabanya abahuza inshingano cyafatiwe mu nama yabereye i Lomé mu cyumweru gishize
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yitabiriye inama ya Lomé
Gnassingbé wa Togo ni we muhuza mukuru
Obasanjo yahawe inshingano yo gukurikirana intambara n’iyubahirizwa ry’agahenge
Zewde na Panza bahawe inshingano yo gukurikirana ibirebana n’impunzi no kuganiriza abagize sosiyete sivile

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui