Umupilote wa Amerika wari mu ndege yarashwe na Iran yatabawe nyuma y’amasaha y’ihurizo rikomeye
Inkuru y’igikorwa gikomeye cya gisirikare cyakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kugaragaza uburemere bw’umwuka mubi uri hagati yayo na Iran, nyuma y’uko indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-15E irashwe, umwe mu bayitwaraga akaburirwa irengero.
Amakuru yemejwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko igisirikare cy’iki gihugu cyahise gitangiza igikorwa gikomeye cyo gushakisha no gutabara uwo musirikare, cyabaye nk’igerageza rikomeye mu mateka y’ibikorwa by’ubutabazi bya gisirikare.
Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026, ubwo indege ya Amerika yaraswaga n’ingabo za Iran mu kirere cyegereye iki gihugu. Iyo ndege yari itwawe n’abapilote babiri, aho umwe yahise atabarwa ako kanya, undi we akaburirwa irengero mu buryo bwateye impungenge.
Nyuma y’iyo nkuru, Iran yahise itangaza ko ishyizeho igihembo ku muntu wese washobora kubona uwo mupilote cyangwa gutanga amakuru yafasha mu gufatwa kwe, ibintu byahise byongera igitutu ku ngabo za Amerika zari zihangayikishijwe n’uko uwo musirikare ashobora kugwa mu maboko y’umwanzi.
Igisirikare cya Amerika nticyatinze gutangiza ibikorwa byo kumushakisha, bifashishije ikoranabuhanga rigezweho n’ubutasi buhambaye, hagamijwe kumubonera umutekano mbere y’uko Iran imugeraho. Ibi bikorwa byamaze amasaha menshi, bikorerwa mu bwiru bukomeye no mu bihe by’akaga.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, inkuru nziza yaje kwemezwa aho Donald Trump yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Truth Social, atangaza ko uwo mupilote yabonetse kandi agiye kugarurwa mu mutekano.
Yagize ati: “Twamubonye. Mu masaha menshi ashize, Igisirikare cya Amerika cyakoze igikorwa gikomeye cyane cyo gushakisha no gutabara umwe mu basirikare bacu. Nishimiye kubabwira ko ameze neza cyane.”
Amakuru yakomeje avuga ko uwo musirikare, uri mu rwego rwa Colonel kandi uzwiho ubunararibonye, yasanzwe afite ibikomere bidakabije, ibintu byahumurije benshi mu bayobozi n’abaturage ba Amerika.
Iyi nkuru ije mu gihe umubano wa Amerika na Iran ukomeje kuzamo agatotsi, aho ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera, bikaba byongera impungenge ku mutekano mpuzamahanga.
Abasesenguzi bemeza ko igikorwa cyo gutabara uwo mupilote cyerekanye ubushobozi bwa Amerika mu bikorwa byihuse kandi bikomeye, ariko nanone kikagaragaza uko amakimbirane n’ibihugu nka Iran ashobora gukomeza gutera umwuka mubi mu karere.
Nubwo uwo mupilote yabonetse, ibibazo byateye iraswa ry’iyo ndege n’ingaruka zaryo ku mubano w’ibihugu byombi bikomeje kwibazwaho, benshi bakaba bategereje kureba icyerekezo cy’ibi bibazo mu minsi iri imbere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

