Mu gihe siporo y’u Rwanda ikomeje gutera imbere ku rwego mpuzamahanga, umwana w’umukobwa w’imyaka 15 gusa yamaze kwinjira mu mateka y’isi, yerekana ko impano z’Abanyarwanda zifite ejo hazaza heza cyane.
Fanny Utagushimaninde, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Cricket, yakoze amateka atari asanzwe nyuma yo gutsinda amanota 111 adatsinzwe mu mukino wahuje Rwanda na Ghana.
Uyu mukino wabereye mu marushanwa mpuzamahanga ya Nigeria Invitational Women’s T20I, aho u Rwanda rwerekanye urwego rwo hejuru.
Fanny, wari ufite imyaka 15 n’iminsi 223, yahise aba umukinnyi muto kurusha abandi bose mu mateka y’isi mu mukino wa Women’s T20 International ugeze ku manota 100. Ibi byatumye izina rye rijya ku rutonde rw’abakinnyi bakoze amateka akomeye mu mukino wa Cricket ku isi.
Muri uwo mukino, ikipe y’u Rwanda yatsinze amanota 210 kuri 3, Fanny Utagushimaninde aba ari we uyoboye bagenzi be mu gutsinda menshi.
Ku ruhande rwa Ghana, ntibashoboye guhangana n’imbaraga z’u Rwanda, kuko basoje bafite amanota 88 kuri 8, bituma u Rwanda rutsinda ku kinyuranyo kinini cy’amanota 122.
Si ibyo gusa kandi byaranze amateka ye. Uyu mukobwa yanahise aca agahigo ko gutsinda amanota menshi mu mukino we wa mbere mpuzamahanga, ibintu bidakunze kubaho ku bakinnyi bato.
Yarenze kure agahigo kari gafitwe n’umukinnyi wo muri Australia wari waratsinze amanota 96 mu mwaka wa 2005, anasimbura n’uwari ufite agahigo ko kuba muto kurusha abandi bageze ku manota 100.
Abasesenguzi ba siporo bagaragaza ko ibi Fanny yakoze ari ikimenyetso cy’uko Cricket y’abagore mu Rwanda iri kuzamuka cyane, ndetse ishobora kuzatanga abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga mu myaka iri imbere.
Iyi ntsinzi kandi ije yiyongera ku bindi byiza byagiye bigaragara muri siporo nyarwanda, aho urubyiruko rukomeje kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga, rukazamura ishema ry’igihugu.
Ku banyarwanda benshi, inkuru ya Fanny Utagushimaninde si inkuru y’umukino gusa, ahubwo ni inkuru y’icyizere, igaragaza ko n’iyo waba muto gute ushobora kugera kure igihe ufite impano, imyitozo n’umuhate.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

