Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ijwi ry’abaturage rikomeje kumvikana risaba ubutabazi bwihuse.
Ni muri urwo rwego Umunyamulenge, Rugoboza David Muvandimwe, uri mu buhungiro muri Kenya, yandikiye ibaruwa ifunguye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, amusaba kugira icyo akora byihutirwa ku bibazo by’umutekano muke byugarije Abanyamulenge.
Iyi baruwa, yatangajwe binyuze mu kinyamakuru MCN, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutabazi bwihutirwa bwo kurengera Abanyamulenge”.
Rugoboza agaragaza ko yanditse mu izina ry’abaturage benshi bari mu bwoba n’agahinda gakomeye, cyane cyane abatuye mu gace ka Minembwe n’inkengero zako.
Mu butumwa bwe, agaragaza ko ubuzima bw’abaturage bukomeje kuba mu kaga, aho bavuga ko bakomeje guhura n’ihohoterwa rikomeye rishingiye ku ivangura, ririmo ubwicanyi bwibasira abasivili. Ibi ngo byiyongera ku mateka y’imyaka irenga icyenda y’umutekano mucye, aho abaturage bakomeje guhunga, ingo zabo zigatwikwa cyangwa zigasenywa.
Rugoboza yibukije ko mu gihe isi yari iri kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr mu mahoro, mu gace ka Minembwe ho habaye ibihe by’akababaro. Raporo zitandukanye zivuga ko mu duce twa Madegu, Kalingi, Mikenke na Kalongi habaye ibitero bikomeye byifashishije drones, byahitanye ubuzima bw’abaturage benshi, abandi barakomereka, ndetse n’inzu zirangirika ku rugero runini.
Ikibazo cy’umuco w’ukudahana ku byaha bikorerwa abasivili nacyo cyagarutsweho cyane muri iyi baruwa. Rugoboza agaragaza ko kuba nta butabera buboneka ku bakoze ibyaha bikomeye, bikomeza gutiza umurindi ihohoterwa, bityo abaturage bagakomeza kubaho mu bwoba no kwiheba.
Mu byo asaba Umuryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa bawo harimo: Gufata ingamba zihuse zo kurinda abasivili bari mu kaga, Gukora iperereza ryimbitse, rinyuze mu mucyo ku byaha bivugwa, Guhagarika umuco w’ukudahana (impunity), Gushyigikira inzira y’amahoro arambye ishingiye ku butabera n’ubwiyunge
Yashimangiye ko ubu butumwa ari impuruza ikomeye igamije gukangurira amahanga ko ikibazo cy’Abanyamulenge gikwiye guhabwa uburemere bukwiye, hagashyirwa imbere ubumuntu n’uburenganzira bwa muntu.
Rugoboza yagaragaje ko yizeye ko ijwi ry’abaturage rizakomeza kugera kure binyuze mu itangazamakuru n’abafatanyabikorwa batandukanye, bityo ikibazo kigahabwa umurongo uhamye uganisha ku mahoro arambye.
Mu gusoza ubutumwa bwe, yagaragaje icyizere ko Umuryango w’Abibumbye utazirengagiza iyi mpuruza, ahubwo uzagira uruhare mu gutuma hafatwa ingamba zifatika zo gutabara abaturage bari mu kaga, no kugarura ituze n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

