Amakuru mashya aturuka mu gace ka Baraka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko abasirikare b’u Burundi boherejwe muri ako gace bari mu bibazo bikomeye by’inzara, umunaniro n’ibihano, ibintu bavuga ko byabashyize mu buzima bubi cyane.
Aba basirikare barimo abo muri bataillon ya 11 hamwe n’indi mitwe ikorera muri ako gace ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bavuga ko babayeho nabi cyane kurusha uko babitekerezaga mbere yo koherezwa ku rugamba. Bamwe muri bo baganiriye na Radio Publique Africaine (RPA) bagaragaje ko ikibazo cy’inzara cyabaye karande, kandi ko nta cyakozwe ngo gikemuke.
Umwe muri aba basirikare yagize ati: “batubwira ko tubarizwa mu mutwe w’inyeshyamba”. Ibi yabivuze agaragaza ko aho gufatwa nk’abasirikare bari mu butumwa bwemewe, bafatwa nk’abatagira uburenganzira ku mibereho yabo.
Yakomeje asobanura ko ibiryo bagenerwa ari bike cyane ugereranyije n’imirimo bakora ya buri munsi.
Yagize ati: “Buri musirikare aba yemerewe amagarama 200 y’umuceri ndetse n’ibishyimbo, ikirayi gito n’igitunguru. Nimugoroba irasiyo iba ari amagarama 250 y’umutsima, ariko buri gihe basigarana icya kabiri cyabyo.” Ibi bivuze ko n’utwo duto bahabwa tutabageraho twose.
Aba basirikare bavuga kandi ko mbere bahabwaga umugati, ‘beignet’ n’igikoma, ariko kuri ubu ibyo byose byarahagaze, bigatuma ubuzima bwabo burushaho kuba bubi.
Uretse inzara, bavuga ko bafite n’ikibazo cy’umunaniro ukabije, kuko bajyanwa ku mirongo y’urugamba kenshi kandi badafite imbaraga zihagije zo guhangana n’abanzi babo. Ibi bavuga ko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye.
Umwe muri bo yagize ati: “Tuvanwa ku muyobozi umwe tujyanwa ku wundi. Umuntu wese ugaragaje ukutanyurwa arakubitwa akanoherezwa muri kasho.”
Bavuga ko hari igihe abasirikare bafungwa cyangwa bagakubitwa bazira gusa kubaza impamvu batabona ibiryo bihagije cyangwa se kumenya aho ibyabagenewe bijya.
Ikindi kibabaza cyane ni uko bavuga ko ababakuriye babacuruza ibyo bagenewe ku isoko ryo muri Baraka, aho kubibaha ngo bibafashe mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Umwe muri aba basirikare yavuze ko bibabaza kubona abayobozi babo babaho neza, mu gihe bo batabona n’ibiryo by’ibanze. Yagize ati: “Birababaje kubona abadukuriye bacuruza ibyo bagenewe mu mujyi, mu gihe twe dusonza.”
Aba basirikare bavuga kandi ko batabona abayobozi babo kenshi, keretse iyo baje gutanga ibihano cyangwa kugenzura ibikorwa bya gisirikare. Ibi bavuga ko bituma bumva baratereranywe kandi nta muntu ubitayeho.
Abenshi muri bo bavuga ko bari bafite icyizere ko koherezwa muri RDC bizabafasha gukora inshingano zabo neza, ariko ubu bakaba basanga bari mu buzima butandukanye cyane n’ubwo bari biteze.
Icyakora, ubuyobozi bw’ingabo z’u Burundi bwahakanye aya makuru. Umuvugizi w’izo ngabo, Général de Brigade Gaspard Baratuza, yatangaje ko bakoze iperereza kuri ibyo birego.
Yagize ati: “Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko ibyo aba basirikare bavuga ari ibinyoma, bityo nta kibazo cy’inzara cyangwa imyitwarire mibi y’abayobozi gihari nk’uko bivugwa.”
Nubwo ubuyobozi buvuga gutyo, aya makuru akomeje guteza impungenge, cyane cyane ku miryango y’aba basirikare n’abandi bakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano mu karere.
Abasesenguzi bavuga ko niba koko hari abasirikare bafite ikibazo cy’inzara n’imibereho mibi, bishobora kugira ingaruka ku mikorere yabo no ku mutekano rusange w’ibikorwa barimo. Hari impungenge ko abasirikare bafite inzara n’umunaniro bashobora kudakora inshingano zabo neza, cyangwa bikabaviramo kwiheba no gucika intege.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

