Tariki ya 20 Werurwe 1994, mu gihe u Rwanda rwari mu bihe bikomeye by’amakimbirane ya politiki n’umutekano mucye, Perezida Juvenal Habyarimana yakiriye ikipe ya Rayon Sports yari imaze kwitwara neza mu mikino nyafurika, yasezereyemo Al-Hilal yo muri Sudani.
Uwo muhango wabereye i Kigali, aho abakinnyi bakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe mbere yo gukomereza mu musangiro wabereye muri hoteli L’Horizon ku i Rebero.
Nubwo byari bisa n’ibirori byo kwishimira siporo, amagambo yavugiwe muri uwo musangiro yakomeje kugarukwaho nk’afite uburemere bwihariye mu mateka y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko ayo magambo Habyarimana yavuze yacagamo amarenga agaragaza umugambi mubisha wari uri gutegurwa na leta ye.
Mu ijambo rye, Habyarimana yavuze ko mu buzima bwe atigeze atsindwa, ndetse agaragaza ko mu gihe yakinaga umupira w’amaguru yabaga ari myugariro udatinya kuvuna amaguru y’uwo bahanganye kugira ngo atamurenga.
Iyi mvugo, nk’uko bisobanurwa n’abasesenguzi, ntiyagarukiraga ku mukino gusa, ahubwo yari isobanuye imyiteguro yo guhangana n’abo yabonaga nk’abamurwanya mu buryo bukomeye kurushaho.
Ibi byavuzwe mu gihe hari hashize iminsi mike Minisitiri w’Intebe wari wemejwe n’Amasezerano y’Arusha, Faustin Twagiramungu, hamwe na Agathe Uwilingiyimana wari usanzwe kuri uwo mwanya, bagejeje kuri Perezida urutonde rw’abagombaga kujya mu nzego z’inzibacyuho.
Icyakora, Habyarimana yakomeje gutinza ishyirwaho ry’izo nzego, bituma habaho impungenge z’uko amasezerano atazubahirizwa.
Amasezerano y’Arusha yari agamije kuzana amahoro no gusaranganya ubutegetsi hagati y’impande zari zihanganye, ariko imyitwarire ya Perezida Habyarimana n’imvugo ze byakomeje gutuma benshi bakeka ko hari indi gahunda iri gutegurwa inyuma y’amarangamutima ya dipolomasi.
Minisitiri Bizimana yibukije kandi ko atari ubwa mbere Habyarimana yavugaga amagambo asa atyo. Tariki ya 15 Ugushyingo 1992, mu muryango wa MRND i Ruhengeri, yavuze amagambo asa n’ashishikariza interahamwe gutegura ibikorwa by’urugomo, avuga ko igihe nikigera bazamanuka “bagakora”.
Muri icyo gihe kandi, ibikorwa by’urugomo byari byaratangiye gufata indi ntera hirya no hino mu gihugu. I Shyorongi muri Komini ya Kigali, Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi baricwaga, inzu zigatwikwa, abasaga 500 bagasigara badafite aho baba. Ibi byose byabaga mu gihe ubuyobozi bukuru bw’igihugu butigeze bufata ingamba zifatika zo kubihagarika.
Nyuma yo kuva muri Ruhengeri aho ayo magambo yavugiwe, Habyarimana yasubiye i Kigali nk’aho nta byabaye, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cyo kudaha agaciro ubuzima bw’abari bamaze kwicwa.
Iyi myitwarire n’aya magambo, nk’uko Minisitiri Bizimana abigaragaza, byari bimwe mu bimenyetso by’ingenzi byagaragazaga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari impanuka, ahubwo yari yarateguwe mu buryo bwimbitse, harimo no kuyigaragariza rubanda binyuze mu mvugo zifite ubusobanuro bwihishe.
Kwakira Rayon Sports, ku ruhande rumwe byari igikorwa cya siporo cyashimishije benshi, ariko ku rundi ruhande bisigira amateka ishusho y’uko mu gihe igihugu cyari gikwiye kuba cyubaka amahoro, hari amagambo n’ibikorwa byari bimaze gushyira u Rwanda ku murongo w’icuraburindi ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

