Umukinnyi uri mu bakunzwe cyane mu ikipe y’Igihugu, Amavubi yitabye Imana

Umuryango wa ruhago nyarwanda uri mu kababaro gakomeye nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Uwacu Jean Bosco, wari usigaye akora akazi k’ubutoza mu Ikipe ya Sunrise FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri.

Inkuru y’uru rupfu rwe yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, aho yemejwe n’abo mu muryango we ndetse n’abayobozi b’Ikipe ya Sunrise FC. Uwacu Jean Bosco yitabye Imana azize uburwayi, nubwo hataratangazwa ibisobanuro birambuye ku bwoko bwabwo.

Mu butumwa bw’akababaro Sunrise FC yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi kipe yagize iti:
“Tubabajwe n’urupfu rw’uwari umutoza wacu wungirije, Uwacu Jean Bosco, wabaye umutoza wacu kuva ku wa 23 Kamena 2023 kugeza mu 2026. Twifatanyije n’umuryango we n’inshuti ze muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.”

Uwacu Jean Bosco yari umwe mu bakinnyi bagize izina rikomeye muri ruhago nyarwanda, cyane cyane mu myaka yashize aho yagaragaje ubuhanga n’ubwitange mu Ikipe y’Igihugu Amavubi. Uretse gukinira Amavubi, yakiniye n’amakipe atandukanye akomeye mu Rwanda arimo Etincelles FC, APR FC, Atraco FC na Police FC, aho yagiye asiga izina rye mu mitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru.

Nyuma yo kumanika inkweto, Uwacu Jean Bosco ntiyigeze ava muri ruhago kuko yahise yinjira mu mwuga w’ubutoza. Guhera muri Kamena 2023, yari umutoza wungirije wa Sunrise FC, aho yagize uruhare mu kuzamura impano z’abakinnyi no kubaka umusingi w’ikipe mu Cyiciro cya Kabiri.

Urupfu rwe rusigiye icyuho gikomeye umuryango wa ruhago nyarwanda, cyane cyane Sunrise FC n’abakunzi b’Amavubi, bamwibukiraho kuba yari umuntu w’umurava, wicisha bugufi kandi witanze ku mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Amakuru ajyanye n’igihe n’aho azashyingurwa ategerejwe gutangazwa n’umuryango we mu minsi iri imbere.

Uwacu Jean Bosco (hagati) wari Umutoza Wungirije muri Sunrise FC, yitabye Imana

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui