Umukecuru wambuwe ubuzima mu buryo bwa kinyamaswa na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi yazamuye imbamutima za benshi

Mu gitondo cyo ku itariki ya 12 Gashyantare 2026, hamenyekanye amakuru akomeye kandi yazamuye imbamutima z’abaturage bo mu gace ka Rundu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Umukecuru witwaga Elizabeth Mukuza, umugore wa Gahota, w’imyaka igera hafi ku 100, yiciwe mu nzu ye nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’ingabo za FARDC, zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, umutwe wa Wazalendo, ndetse na FDLR.

Abagize umuryango we bavuze ko Mukuza atari ashoboye kwigenza wenyine, ndetse ko yinjiriwe mu nzu n’izo ngabo zose, zimukorera iyicarubozo mbere yo kumurasa.

Mu butumwa bwanditswe n’umuryango we, bagize bati: “Umukecuru Elizabeth Mukuza, umugore wa Gahota, utabashaga kwigenza wenyine kubera izabukuru, yinjiriwe mu nzu n’ingabo za FARDC n’abazifasha barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR; bamukorera iyicarubozo mbere yo kumurasa.”

Abaturage bo muri Minembwe n’inkengero zaho bavuga ko umutekano ukomeje kuzamba. Ibisasu, birimo n’ibivugwa ko byaturutse kuri drone, byaraswaga mu duce dutuwe n’abaturage b’Abanyamulenge i Rundu no muri Kalingi, bituma benshi bahunga ingo zabo.

Mu gace ka Kalingi, haravugwa isenywa ry’inzu y’umuturage iri hafi y’urusengero rwa 8ème CEPAC, mu muhana wa Reverend Mugenza Gatabana. Abaturage bavuga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’isenywa ry’imitungo bikomeje guteza impagarara, gutuma abantu bimurwa ku gahato, ndetse bikaba intandaro yo kubura umutekano mu baturage.

Ku rundi ruhande, umutwe wa MRDP–Twirwaneho wageze aho ibi byabereye, utabara abasivile ndetse usubiza inyuma ingabo za Leta zari zarakaye, zirwanirira ubutegetsi bwa Kinshasa. Ibi bibaye mu gihe ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta bimaze iminsi irenga itanu bigabwa mu nkengero za Minembwe.

Amateka y’iyi mirwano agaragaza ko ikibazo cy’amakimbirane muri Minembwe no mu misozi ya Fizi cyakomotse ku gushaka kugenzura aka gace hagati y’impande zitandukanye. Leta ya RDC ifashwa n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye, irimo Wazalendo na FDLR, igaba ibitero ku Banyamulenge no kuri MRDP–Twirwaneho.

Ku rundi ruhande, MRDP–Twirwaneho yagaruye Minembwe mu maboko yayo tariki ya 21/02/2025, ibintu byakomeje kongera umwuka mubi hagati y’impande zombi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui