Umujyi wa Kigali wasobanuye iby’inyubako z’ishuri zagaragaye zisenywa zituzuye zigeze mu madirishya. Video

Impaka zikomeje kuvugisha benshi mu baturage nyuma y’aho mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, hagaragaye inyubako zisanzwe zigeze ku rwego rwo gushyirwamo amadirishya zisennwe n’ubuyobozi, mu gihe abazubakaga bavuga ko bari barahawe uburenganzira bwo kuzagura ibikorwa byabo by’ishuri.

Iyi nkuru yatangiye gukwira ku mbuga nkoranyambaga ku wa 31 Werurwe 2026, nyuma y’uko uwitwa Niyigaba Clement ashyize hanze amashusho agaragaza abantu bari gusenya inyubako, agaragaza ko ari ishuri ryari rimaze gutera imbere. Mu butumwa bwe, Niyigaba yagaragaje uburakari bwinshi, ashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kumusenyera ku buryo butunguranye kandi nta nteguza.

Uyu muturage yavuze ko ibikorwa bye byatangiye mu 2024 atangiza ishuri rifite abanyeshuri 50, rikaza kwaguka rikagera ku barenga 180 mu 2025. Yavuze ko nyuma y’isuzuma ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yemerewe kwagura ibikorwa bye, bituma ashaka ikibanza cyisumbuyeho kugira ngo yubake inyubako nini.

Yakomeje asobanura ko yahawe icyizere n’umwe mu bayobozi bo ku rwego rw’Umurenge wa Jabana, wamubwiye ko ashobora gukomeza ibikorwa ndetse amuha n’ibyangombwa.

Icyakora, avuga ko yaje gutungurwa n’icyemezo cy’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bernard Bayasese, cyo gutegeka isenywa ry’izo nyubako, ndetse ngo nta n’ubwo yari yigeze agera aho zubakwaga cyangwa ngo atange igihe cyo kuzisobanura.

Niyigaba yavuze ko iki cyemezo cyamuteje igihombo gikomeye, agereranya kuri miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda, asaba kurenganurwa no gusubizwa uburenganzira bwe.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahakanye ibyo uyu muturage avuga, busobanura ko icyangombwa yari afite kitari icyo kubaka ishuri, ahubwo cyari icyo kuvugurura inzu ishaje yari ifite ubuso bwa metero 7,5 kuri 7.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yagaragaje ko icyangombwa cyari cyatanzwe cyemereraga gusana igice cy’inzu cyari gisanzwe gihari, harimo inkuta ebyiri no gusimbuza amabati, ariko kikabuza kongera ubunini bw’inzu, guhindura imiterere yayo cyangwa kubaka inyubako nshya.

Yavuze ko iki kibanza giherereye ahagenewe ibikorwa by’ubuhinzi mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, bityo ko hatemewe kuhagira inyubako zihoraho nk’amashuri cyangwa izindi nyubako nini.

Ati: “Ntabwo byemewe ko umuntu akoresha icyangombwa cyo kuvugurura ngo yubake inyubako nshya. By’umwihariko, kubaka ishuri bisaba uburenganzira bwihariye bunyuzwa muri sisiteme yabugenewe.”

Yakomeje asobanura ko nta muyobozi wo ku rwego rw’umurenge wemerewe gutanga icyangombwa cyo kubaka, ashimangira ko ubusabe bwose bunyura ku rubuga rwabugenewe, kandi ko utabyubahirije ahanishwa gusenya ibyo yubatse ku giti cye, cyangwa ubuyobozi bukabimusenyera akishyura ikiguzi cyakoreshejwe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko bwashyizeho uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga bugenzura imyubakire, bugafasha kumenya inyubako zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, zigahita zikurwaho.

Bwasabye abaturage bose kubahiriza amabwiriza agenga imyubakire, kwirinda kubaka nta byangombwa, no gukurikiza igishushanyo mbonera cy’umujyi, kugira ngo birinde igihombo n’ibihano.

Ibi bibaye mu gihe ikibazo cy’inyubako zubakwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko gikomeje kugarukwaho kenshi, aho bamwe mu baturage bavuga ko hari urujijo ku byangombwa bahabwa, mu gihe ubuyobozi bwo bushimangira ko amategeko asobanutse kandi agomba kubahirizwa na buri wese.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui