Umuhungu n’umukobwa bakubiswe inkoni 140 kubera kunywa inzoga no gusambana

Mu gihugu cya Indonesia, abantu batandatu bakatiwe igihano cyo gukubitwa inkoni nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunywa inzoga no kuryamana batarashakanye, ibyo bikaba bifatwa nk’ibyaha bikomeye mu mategeko ya Sharia akurikizwa mu bice bimwe by’iki gihugu.

Iki gihano cyashyizwe mu bikorwa ku wa 29 Mutarama 2026, aho umuhungu n’umukobwa bakubiswe inkoni zigera ku 140, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambana no kunywa inzoga.

Amakuru aturuka mu bayobozi b’aho byabereye avuga ko umukobwa yaje kugwa igihumure kubera ububabare bukabije bwatewe n’inkoni, bityo ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho byihuse.

Aba bombi bakubitiwe hamwe n’abandi bantu bane, na bo bahamwe n’ibyaha byo kurenga ku mategeko ya Sharia, arimo kunywa inzoga n’indi myitwarire idakwiye nk’uko biteganywa n’iri dini.

Mu mategeko ya Islam, icyaha cyo kuryamana n’umuntu mutashakanye gihanishwa igihano cyo gukubitwa inkoni 100, mu gihe kunywa inzoga bihanishwa inkoni 40. Ibi bihano bigamije gukumira imyitwarire ifatwa nk’ibangamiye indangagaciro z’idini n’umuco w’abayisilamu.

N’ubwo igihano cyo gukubitwa inkoni kitagikoreshwa cyane mu bihugu byinshi byo ku Isi, ibihugu bikomeye ku muco n’imiyoborere ishingiye ku idini ya Islam biracyagishyira mu bikorwa.

Muri Indonesia, cyane cyane mu ntara ya Aceh, amategeko ya Sharia aracyubahirizwa ku rwego rwo hejuru, bigatuma ibi bihano bigaragara kenshi nubwo bikunze kunengwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Iki gikorwa cyongeye gukurura impaka ku rwego mpuzamahanga ku bijyanye n’ihuzwa ry’amategeko y’idini, umuco n’uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ku bihano bifatwa nk’ibikakaye ku mubiri w’umuntu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui