Umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane yahishuye uko uko yatakaje ubusugi ku myaka 30 amaze gutwara igihembo gikomeye cyane
Umuhanzikazi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lizzo, yongeye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga nyuma yo gutangaza inkuru itari isanzwe ku buzima bwe bwite, igaragaza uburyo imyemerere n’intego yihaye byagize uruhare mu byemezo bikomeye yafashe.
Uyu muhanzikazi, amazina ye nyakuri akaba ari Melissa Jefferson, yavuze ko yafashe icyemezo kidasanzwe akiri muto cyo kutazigera atera akabariro mbere yo kugera ku nzozi ze zo gutwara igihembo gikomeye mu muziki ku Isi, ari cyo Grammy Awards.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyitwa “Friends Keep Secrets”, aho yaganiriye n’abarimo Benny Blanco, Lil Dicky na Kristin Batalucco. Muri icyo kiganiro, Lizzo yavuze ko yatinze gufata icyo cyemezo ku bushake bwe, ndetse ko igihe kirekire yabeshyaga abantu ku bijyanye n’iyo ngingo.
Yagize ati: “Nari naratinze gukura. Nabeshye kuri ibi igihe kirekire. Sinabitekerezagaho cyane. Ariko nkiri muto nari narisezeranyije ko ntazakora imibonano mpuzabitsina ntaratsindira Grammy.”
Icyo cyemezo cyamaze imyaka myinshi kimuyobora, kugeza mu mwaka wa 2020 ubwo yageraga ku nzozi ze agatsindira ibihembo bitatu bya Grammy mu birori byabereye muri Staples Center i Los Angeles. Uwo mwaka wabaye impinduka ikomeye mu buzima bwe, haba mu muziki no mu mibereho ye bwite.
Nubwo hari abatekerezaga ko yahise ashyira mu bikorwa uwo mwanzuro ku ijoro ry’itangwa ry’ibihembo, Lizzo yasobanuye ko byabaye nyuma y’aho gato, ariko agashimangira ko gutsindira Grammy ari byo byamuhaye icyizere cyo gukomeza ubuzima bwe mu buryo bushya.
Ikindi cyagarutsweho ni uko n’ibindi byari byaramugoye mbere yaho, nko gusomana bwa mbere n’umugabo. Yavuze ko bitewe n’imyemerere ye y’idini, byamugoye cyane kugeza ubwo abigerageje bwa mbere afite imyaka 21, ariko akaza gusanga atari ibintu bikomeye nk’uko yabitekerezaga.
Lizzo, ubu ufite imyaka 37, amaze kuba umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, aho kugeza ubu afite ibihembo bine bya Grammy, bitatu yatwaye mu 2020 ndetse n’ikindi mu 2023, ikimenyetso cy’uko urugendo rwe rwari rurerure kandi rwuzuyemo kwihangana no gukurikira intego.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

