Umuhanzikazi uri mu baknuzwe cyane mu Rwanda yateye umugongo umuziki ajya korora Inzuki no gusenga.

Mu gihe hari abahanzi bakomeza guhatana bashaka kwamamara no gukomeza kuguma ku isonga mu muziki nyarwanda, hari n’abandi bahitamo inzira itunguranye igatuma babura mu maso y’abakunzi babo.

Ibi ni byo byabaye kuri Muyoboke Phibi wamamaye nka Jody Phibi, umukobwa wigeze kuba umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda, ariko ubu akaba amaze imyaka igera hafi ku icumi atumvikana mu muziki.

Jody Phibi, ubu ufite imyaka 36 y’amavuko, yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2011, atangira agaragaza impano idasanzwe mu kuririmba ndetse n’ijwi ryihariye ryatumye yigarurira imitima y’abatari bake. Mu gihe gito, yari amaze kuba izina rikomeye, akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye ndetse agasohora ibihangano byakunzwe cyane.

Mu ndirimbo zamumenyekanishije harimo izakunzwe nka “Madina”, “Birandenga” ndetse na “Body” yakoranye na Rabadaba. Izi ndirimbo zatumye Jody Phibi aba umwe mu bahanzikazi bari bafite ejo hazaza heza mu muziki nyarwanda, benshi bategereje ko yakomeza kuzamuka no kugera kure.

Icyakora, mu buryo butunguranye, mu mwaka wa 2017 ni bwo uyu muhanzikazi yahagaritse ibikorwa bye bya muzika. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, nta bikorwa by’umuziki yongeye kugaragaramo, ibintu byakomeje kwibazwaho byinshi n’abakunzi be ndetse n’abasesenguzi b’imyidagaduro.

Amakuru atandukanye yagiye atangwa mu myaka yakurikiyeho, ariko ayizewe agaragaza ko Jody Phibi yahisemo guhindura burundu ubuzima bwe, akiyegurira cyane ibijyanye n’iyobokamana no gusenga. Uretse ibyo kandi, yinjiye mu bikorwa by’ubworozi bw’inzuki, aho yihuguye neza kugeza anabonye impamyabushobozi mu 2022 mu bijyanye n’ubuvumvu.

Nyuma yo kubona ubumenyi buhagije, Jody Phibi yahise ashinga sosiyete itunganya ubuki yise “PhoeBees Fam”, ikaba ari imwe mu mishinga imaze kumutwara umwanya munini mu buzima bwe bushya. Abamuzi bavuga ko yitaye cyane ku guteza imbere ubuvumvu nk’umwuga ushobora guteza imbere ubukungu, ndetse no gufasha abandi babyifuza.

Nubwo hari benshi bakomeje kwifuza kumenya byinshi kuri uru rugendo rwe, Jody Phibi ubwe yagaragaje ko atiteguye kuvugira mu itangazamakuru kuri ubu, ariko yemeza ko igihe nikigera azaganira ku buryo burambuye ku mpinduka yanyuzemo n’impamvu zamuteye gufata uwo mwanzuro ukomeye.

Ibi byatumye bamwe mu bakunzi be bakomeza kumwibuka nk’umuhanzi wihariye wagize uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda, mu gihe abandi bo babona urugendo rwe rushya nk’isomo ry’uko ubuzima bushobora guhinduka igihe cyose, umuntu agahitamo icyamwubaka kurushaho aho gukomeza inzira yari asanzwe arimo.

Hari n’abasesenguzi bavuga ko kuva mu muziki kwa Jody Phibi bitandukanye n’iby’abandi bahanzi babura burundu kubera ibibazo cyangwa kubura amahirwe, kuko we bigaragara ko yabikoze ku bushake bwe, agamije gushaka ituze n’indi ntego nshya mu buzima.

Nubwo imyaka igenda ishira abakunzi b’umuziki bakomeje kumutegereza, ntiharamenyekana niba hari igihe azongera kugaruka mu muziki cyangwa niba yarawusezeyeho burundu. Gusa ikizwi ni uko Jody Phibi yahisemo inzira nshya y’ubuzima, aho ubuvumvu, ukwemera n’imishinga ye bwite ari byo biza imbere.

Ibi byose bituma inkuru ye ikomeza kuba imwe mu ziganirwaho cyane mu myidagaduro nyarwanda.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui