Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agiye gufungura akabyiniro k’Abakirisitu i Kigali

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kavutse Olivier, yatangaje ko agiye gufungura ahantu hihariye ho kwidagadurira hakomatanyije n’akazi mu Mujyi wa Kigali, aho hazajya hacurangirwa umuziki wa ‘Gospel’ mu buryo budasanzwe bumenyerewe.

Iki gitekerezo gishya kitezweho kuzahindura imyumvire ku myidagaduro y’abakunda umuziki wa Gospel, by’umwihariko abakirisitu bakunze kugaragaza ko badafite ahantu henshi bashobora gusohokera bakidagadura batanyuranyije n’indangagaciro zabo.

Kavutse yavuze ko yatekereje kuri uyu mushinga nyuma yo kubona icyuho kiri mu myidagaduro ihari, aho usanga ibikorwa byinshi byo gusohoka byiganjemo umuziki usanzwe, bigatuma abakunda Gospel batabona aho bahurira n’ibyishimo mu buryo bubabereye.

Yagize ati: “Hari igihe ubona abantu basenga gusa icyumweru cyose ariko nta handi basohokera ngo bishimishe mu buryo bujyanye n’ibyo bemera. Twifuje gutanga igisubizo, tukazana ahantu umuntu ashobora kurya, kunywa no kwidagadura yumva umuziki wa Gospel.”

Iyi nyubako iherereye mu karere ka Kicukiro, ikaba yarateguwe mu buryo bugezweho aho ku manywa izajya ikoreshwa nk’ahantu ho gukorera imirimo itandukanye, kwiga cyangwa gusoma, hatuje kandi hafite murandasi yihuta n’ibikoresho byifashishwa mu kazi.

Abazajya bahakorera ku manywa bazajya banahabwa serivisi zirimo amafunguro n’ibinyobwa, bigamije gutuma ibikorwa byabo bikorwa neza nta nkomyi.

Iyo bigeze mu masaha y’umugoroba, hagati ya saa kumi n’imwe na saa moya, aho hantu hahinduka akabyiniro k’umuziki wa Gospel, aho abazahagana bazajya baryoherwa n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’imyidagaduro.

Kavutse ashimangira ko n’ubwo hazajya hacurangirwa umuziki wa Gospel, bidakuraho ko n’abifuza gukomeza akazi batangira ku manywa bazabikora, bitewe n’uko gahunda zose zateguwe mu buryo bworohereza buri wese.

Uyu muhanzi kandi yagaragaje ko hazajya hakoreshwa mu birori byihariye, birimo ubukwe n’ibindi birori by’abifuza kwizihirwa mu muziki wa Gospel, ibintu avuga ko byari bisanzwe bibura aho bikorerwa mu buryo bugezweho.

Ati: “Nko mu bukwe, abantu bashaka kwizihirwa ariko mu buryo bujyanye n’ukwemera kwabo, bazajya baza bagakoresha aha hantu bagasabana n’abashyitsi babo mu byishimo bya Gospel.”

Nubwo Kavutse Olivier n’umuryango we basigaye batuye muri Canada muri iyi minsi, akomeza gushora imari mu Rwanda, agaragaza ko ashishikajwe no guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro ishingiye ku muziki wubaka no kuramya Imana.

Biteganyijwe ko aka kabyiniro kazatangizwa ku wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2026, bikazaba ari intambwe nshya mu guteza imbere imyidagaduro ya Gospel mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda muri rusange.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui