Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Davido, yatangaje ko yikuye burundu mu rubanza yari amazemo igihe aburana n’uwahoze ari umukunzi we, Sophia Momodu, rujyanye n’uburenganzira bwo kurera umukobwa wabo Imade Adeleke, babyaranye mu 2015.
Ni icyemezo Davido yatangaje abinyujije ku rubuga rwa X, aho yavuze ko atigeze ashaka kwambura Sophia uburenganzira bwose ku mwana, ahubwo ko intego ye yari ukugira uburenganzira bungana mu kurera uwo mwana wabo, kugira ngo bombi bagire uruhare rungana mu buzima bwe.
Yagize ati: “Sinigeze nshaka gufata uburenganzira bwose ku mwana. Icyo nashakaga ni uburenganzira bungana. Nta watsinze nta n’uwatsinzwe, ahubwo uwahungabanye kurusha abandi ni Imade.”
Aya magambo yagaragaje ko Davido ashyira imbere inyungu z’umwana, aho yavuze ko atumva impamvu hari abishimira icyemezo cye, mu gihe we abona ari icyemezo gikomeye cyafashwe mu rwego rwo kurinda umwana wabo imvururu z’amategeko n’amakimbirane y’ababyeyi.
Davido yasobanuye ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kutanyurwa n’imyitwarire y’abunganira Sophia mu mategeko, cyane cyane igihe bavuga ku rupfu rw’umuhungu we wapfuye mu buryo bw’akababaro, ibintu yavuze ko byamukoze ku mutima cyane.
Yagize ati: “Nahisemo kwikura mu rubanza ubwo bazanaga umuhungu wanjye wapfuye mu mpaka. Ibyo sinari kubyihanganira.”
Aya magambo yagaragaje uburemere bw’amarangamutima Davido yari afite, ndetse n’icyifuzo cyo guhagarika amakimbirane ashobora kugira ingaruka ku mwana wabo no ku muryango muri rusange.
Nubwo hari amakimbirane yigeze kubaho, Davido aherutse kugaragara ari kumwe na Imade, aho yari yagiye kumushyigikira mu marushanwa yo kuririmba. Ibi byashimishije abakunzi be benshi, bagaragaza ko nubwo ibibazo by’amategeko byabayeho, akomeje kuba hafi y’umwana we.
Abasesenguzi b’imibereho y’ibyamamare bavuga ko iki cyemezo gishobora gufasha kugabanya amakimbirane hagati y’aba bombi, ndetse kikarushaho gufasha Imade gukurira mu buzima bufite ituze.
Davido kuri ubu ari mu buzima bushya, aho yashakanye na Chioma Adeleke mu 2023, nyuma bakaza kongera gukora ubukwe bwagutse mu 2025 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igikorwa cyitabiriwe n’ibyamamare byinshi.
Nubwo ubuzima bwe bwite bwagiye buhura n’ibibazo bitandukanye, Davido akomeje kuba umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, aho ibikorwa bye by’umuziki bikomeje kumugira umwe mu bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Iki cyemezo cyo kwikura mu rubanza gishobora gufatwa nk’intambwe igamije gushyira imbere amahoro n’inyungu z’umwana, aho benshi bemeza ko ari cyo cy’ingenzi kurusha gutsinda cyangwa gutsindwa mu rukiko.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



