Umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda n’i Burundi Rema yaciye agahigo kari gafitwe na Wiz Kid amusiga inyuma mu mateka ya muzika nyafurika

Umuhanzi ukiri muto ariko umaze kubaka izina rikomeye ku Isi, Rema, yongeye kwandika amateka mashya muri muzika nyafurika, aho album ye Rave & Roses ibaye iya mbere imaze igihe kirekire ku rutonde rwa Billboard mu cyiciro cyihariye ku bahanzi bakomoka muri Afurika.

Amakuru mashya agaragaza ko “Rave & Roses” imaze ibyumweru 170 iri kuri uru rutonde, bityo ikaba isimbuye agahigo kari gafitwe na mugenzi we w’icyamamare Wizkid, wari warashyizeho amateka na album ye Made in Lagos, yo yamaze ibyumweru 164 kuri uru rutonde.

Iyi ntsinzi ya Rema ifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko muzika nyafurika, cyane cyane Afrobeats, ikomeje kwigarurira Isi ku muvuduko udasanzwe. Kuba album imwe ishobora kumara imyaka irenga itatu igaragara ku rutonde rukomeye nka Billboard, ni ikintu cyari kigoye kubaho mu myaka yashize.

Rema, ukomoka muri Nigeria, yageze kuri iyi ntsinzi abikesha ubuhanga bwe mu kuvanga injyana gakondo za Afurika n’izo ku rwego mpuzamahanga, bigatuma indirimbo ze zakirwa neza ku migabane yose.

Nubwo Rema ari we uri ku isonga ubu, hari n’abandi bahanzi bakomeye bagize uruhare mu kuzamura izina rya Afurika ku Isi. Muri bo harimo Tems, aho album ye Born In The Wild yamaze ibyumweru 79 kuri uru rutonde.

Hari kandi Burna Boy, umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye ku rwego mpuzamahanga, aho album ye Love, Damini yamaze ibyumweru 63 igaragara kuri Billboard.

Ntitwakwirengagiza kandi uruhare rw’umunyabigwi Fela Kuti, wabaye umusingi wa Afrobeats, aho album ye The Best of The Black President yamaze ibyumweru 45 kuri uru rutonde, ikomeza kuba kimwe mu bihangano by’ingenzi mu mateka ya muzika nyafurika.

Abasesenguzi bavuga ko iyi ntsinzi ya Rema ari ikimenyetso cy’uko muzika nyafurika itakiri iyo kuri uyu mugabane gusa, ahubwo yahindutse igice cy’ingenzi cy’imyidagaduro ku rwego rw’Isi. Ibi kandi bitanga icyizere ku bahanzi bakiri bato, byerekana ko bishoboka kugera ku rwego rwo hejuru uhereye muri Afurika.

Uretse kuba ari intsinzi ku giti cye, agahigo ka Rema ni intsinzi rusange kuri muzika nyafurika, ndetse anashimangira ko Afurika ikomeje kuba isoko rikomeye ry’impano zihindura isura ya muzika ku Isi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Rema afite agahigo ka Album yumviswe igihe kinini kuri Billboard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui