Umugore w’imyaka 60 n’umuhungu we bafunzwe bakekwaho kwivugana umugabo we bapfa ibyatumye benshi bacika ururondogoro

Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko yataye muri yombi umugore w’imyaka 60 n’umuhungu we w’imyaka 26, bakekwaho kwica umugabo w’uwo mugore ari na we se w’uwo musore, nyuma y’amakimbirane akomeye bivugwa ko yari amaranye igihe ashingiye ku mitungo y’umuryango.

Ibi byabereye ku wa 19 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Kivomo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo.

Amakuru y’ibanze atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko uyu mugore yasabye umuhungu we kumufasha kwica se witwa Birasamasha Donath, wari ufite imyaka 70 y’amavuko, kubera amakimbirane yari afitanye n’umugore we. Abaturage bageze ahabereye icyaha batangaje ko basanze umurambo wa nyakwigendera wuzuye amaraso, bigaragaza ko yishwe ku buryo bukomeye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye itangazamakuru ko amakuru yavuye mu nzego z’ibanze yerekanye ko uyu muryango wari umaze igihe ufite amakimbirane adasanzwe, cyane cyane ajyanye n’imitungo.

Ati: “Ni byo koko, birakekwa ko uyu musaza w’imyaka 70 yaba yishwe n’umugore we afatanyije n’umwana we. Aba bombi bahise batabwa muri yombi, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagari mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uko icyaha cyakozwe n’icyagishingirwaho.”

CIP Kamanzi yakomeje yibutsa abaturage ko amakimbirane yo mu muryango ashobora kuganisha ku byaha bikomeye harimo n’ubwicanyi, abasaba kwimakaza umuco wo kuganira no gushaka ibisubizo mu mahoro.

Yagize ati: “Turashishikariza abaturage kwirinda amakimbirane, bakitabaza ibiganiro mu muryango, inshuti z’umuryango, abunzi n’inzego z’ibanze igihe hari ibibazo, aho kwihutira gufata ibyemezo bibi bishobora guteza ingaruka zikomeye.”

Nyuma y’iri sanganya, umurambo wa Birasamasha Donath wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma (autopsie), rizafasha kumenya mu buryo bunoze icyateye urupfu rwe no gushyigikira iperereza.

Itegeko rihana ibyaha mu Rwanda riteganya ko umuntu wica undi abigambiriye aba akoze icyaha cy’ubwicanyi, aho iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iperereza rikomeje kandi ko igihe rirangiye hazatangazwa andi makuru ajyanye n’iki kibazo cyashenguye abaturage bo mu Karere ka Ruhango n’igihugu muri rusange.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Umusore na nyina bo mu Ruhango batawe muri yombi bakekwaho kwica se

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui