Umugore n’Umugabo bajyanye Umujyi wa Kigali mu nkiko ku butaka bufite agaciro ka miliyari zirenga 5 Frw.

Mu gihe ibibazo by’ubutaka bikomeje kuba imwe mu nzitizi zikomeye mu iterambere ry’imijyi, umuturage witwa Isingizwe Yves n’umugore we Ihimbazwe Esther bagejeje ikirego mu nkiko barega Umujyi wa Kigali, bawushinja kubabangamira mu gukoresha ubutaka bwabo bafite mu Karere ka Kicukiro.

Ubwo butaka bufite UPI 1/05/04/05/157 buherereye mu Murenge wa Kagarama, Kagari ka Rukatsa, bungana na hegitari zisaga icyenda, bukaba bufite agaciro karenga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Isingizwe n’umugore we babuguze mu Ukwakira 2025 babukuye kuri sosiyete ya Mega Holdings, na yo yari yarabuguze n’Umujyi wa Kigali hagamijwe kuhateza imbere hubakwa inzu zigezweho zo guturamo zizwi nka apartments.

Amakuru agaragaza ko ikibazo cy’ubu butaka kimaze imyaka irenga icumi, kuko mu 2012 ari bwo Mega Holdings yabuguze n’Umujyi wa Kigali, igomba kubwubakamo inyubako zo guturamo. Icyakora, mu 2016, Akarere ka Kicukiro kafashe icyemezo cyo kubwambura iyo sosiyete kuko itari yarubahirije igihe cyo gutangira umushinga, hagamijwe kubishyira mu bikorwa bifitiye inyungu rusange.

Nyuma y’aho habayeho kutumvikana, Mega Holdings yaje kugenerwa ahandi i Kanombe no mu Gahanga ariko yarabyanze, isaba gusubizwa amafaranga yayo. Icyo kibazo cyaje kugera mu nkiko mbere y’uko gihabwa umurongo n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) mu 2019, impande zombi zikaza kumvikana ubutaka bugasubizwa Mega Holdings.

Nyuma yo gusubizwa ubutaka, Mega Holdings yatangiye kubukoresha, yubaka inyubako ebyiri z’amagorofa, indi migabane irayigurisha. Aha ni ho Isingizwe Yves yinjiriye muri uwo mushinga, agura ubutaka bwose asaga miliyari 5 Frw, atangira kubugabanyamo ibibanza no kubigurisha abaturage.

Icyakora, mu ntangiriro za Mutarama 2026, Umujyi wa Kigali wagaragaje ko ibyo bikorwa bishobora guteza amakimbirane, usaba urukiko gushyiraho itambamira ku ikoreshwa ry’ubwo butaka, uvuga ko ibibanza byagurishijwe bitari bifite UPI ku giti cyabyo.

Ibi byaje no gutuma Isingizwe atabwa muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ariko aza kurekurwa nyuma yo kugaragaza ko yaguze ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 26 Werurwe 2026, impande zose zagaragaje uko zibona iki kibazo.

Uruhande rwa Mega Holdings rwavuze ko rwari rufite uburenganzira busesuye ku butaka, bityo rukaba rwarabugurishije mu buryo bwemewe n’amategeko. Ku rundi ruhande, Umujyi wa Kigali wemeje ko ubutaka bwari mu maboko y’iyo sosiyete ariko ugashimangira ko hari amasezerano yo mu 2021 yagombaga kubahirizwa, ateganya kubaka apartments 46, kandi ko ayo masezerano atigeze aseswa.

Umujyi kandi wagaragaje ko ubwo butaka bwari mu bukode, bityo ko hari ibyo nyirabwo yagombaga kubahiriza mbere yo kubugurisha, asanga itambamira wasabye rifite ishingiro.

Gusa uruhande rwunganira Isingizwe rwamaganye ibyo birego, ruvuga ko nta ngingo yigeze ibuza Mega Holdings kugurisha ubutaka, kandi ko kuba ibibanza bitaragira UPI bidakuraho uburenganzira bwo kubigurisha.

Bwavuze kandi ko itambamira ryashyizweho rimuteza igihombo gikomeye, kuko yahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’imikoranire n’abamaze kugura ibibanza, harimo n’inguzanyo za banki ashobora kuba ari kwishyura.

Nyuma yo kumva impande zose, urukiko rwanzuye ko ruzasoma icyemezo ku wa 23 Mata 2026. Icyo cyemezo gitegerejwe n’inyungu nyinshi kuko kizagena niba Isingizwe akomeza gukoresha ubutaka bwe uko abishaka cyangwa niba agomba kubahiriza ibyo Umujyi wa Kigali uvuga.

Iki kibazo kiragaragaza neza zimwe mu mbogamizi zigaragara mu ishoramari ry’ubutaka mu Mujyi wa Kigali, aho kutumvikana ku masezerano, amategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka n’inyungu rusange bishobora guteza amakimbirane akomeye hagati y’abashoramari n’inzego za Leta.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui