Inkuru ikomeje kuvugisha benshi yibanze ku ifungwa ry’umuganga ukorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukusanya no kubika amaraso (CNTS) muri Sénégal, ukurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje igitsina no gukwirakwiza Virusi Itera SIDA ku bushake.
Uyu mugabo w’imyaka 38 yatawe muri yombi ku wa 2 Mata 2026, afatirwa ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Blaise Diagne, aho amakuru avuga ko yari agiye guhunga igihugu. Ifatwa rye ryahise ritangira kuvugisha abatari bake, cyane ko akazi ke kari gafite aho gahuriye n’ubuzima rusange bw’abaturage.
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu muganga ashobora kuba yaragiranye umubano wihariye n’umunyamakuru wa televiziyo uzwi cyane witwa Pape Cheikh Diallo, nawe uri mu bavugwa muri dosiye ikomeye ivugwamo imyitwarire inyuranyije n’umuco ndetse no gukwirakwiza SIDA ku bushake.
Iyi nkuru yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abaturage bagaragaje impungenge zikomeye ku bijyanye n’ubuziranenge bw’amaraso abikwa n’iki kigo. Hari abibajije niba amaraso yakusanyijwe ataranduye, bitewe n’ibi birego bikomeye biregwa umwe mu bayakoragaho.
Mu gusubiza izo mpungenge, Ikigo cya CNTS cyasohoye itangazo risobanura ko amaraso yose yakirwa anyura mu igenzura rikomeye mbere yo kubikwa no gukoreshwa.
Cyashimangiye ko buri shashi y’amaraso isuzumwa byimbitse hagamijwe kureba ko nta ndwara zirimo, by’umwihariko SIDA, bityo kigashishikariza abaturage gukomeza gutanga amaraso nta bwoba.
Nubwo iri tangazo ryagerageje guhosha impungenge, iyi dosiye ikomeje guteza impaka ndende mu baturage no mu nzego z’ubuzima, aho benshi basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi rigakurikiranwa mu mucyo, kugira ngo hamenyekane ukuri ku birego bishinjwa uyu muganga.
Abasesenguzi bemeza ko iki kibazo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku cyizere abaturage bafitiye inzego z’ubuzima, cyane cyane mu bijyanye no gutanga no kwakira amaraso, ari nabyo bishingirwaho mu kurokora ubuzima bw’abarwayi benshi.
Mu gihe iperereza rigikomeje, amaso yose ahanzwe inkiko n’inzego zishinzwe ubutabera, mu kumenya niba ibyo uyu muganga ashinjwa bizamuhama, ndetse n’ingamba zizafatwa mu kurinda umutekano w’ubuzima rusange bw’abaturage.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

