Umuganga ukurikiranyweho gusambanya ku gahato abarwayi 38 yagejejwe imbere y’urukiko

Mu gihugu cy’’u Bwongereza, umuganga w’imyaka 38 witwa Nathaniel Spencer yagejejwe imbere y’urukiko akurikiranyweho ibyaha byinshi bikomeye birimo ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abarwayi benshi, barimo n’umwana utarageza ku myaka 13.

Uyu mugabo wahoze ari muganga akorera mu bitaro bitandukanye, yitabye urukiko rwa Stoke-on-Trent Crown Court aho ashinjwa ibyaha 45 bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina ryakorewe abarwayi 38. Ibi byaha bivugwa ko byabaye hagati y’umwaka wa 2017 na 2021, igihe yakoreraga mu bitaro bibiri bikomeye byo mu Bwongereza.

Mu byaha aregwa harimo ibirego 15 byo gusambanya ku gahato, ibindi 17 byo gukoresha imbaraga mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina, ndetse n’ibindi byaha bikomeye bijyanye no gusambanya abana.

Abashinjacyaha bavuga ko harimo ibyaha icyenda byo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 13, bitatu byo kumukorera ihohotera rikabije ndetse n’ikindi cyaha kimwe cyo kugerageza gusambanya ku gahato.

Iperereza ryakozwe n’inzego z’umutekano zo mu Bwongereza riyobowe na Staffordshire Police, rikaba ryaribanze ku byabereye mu bitaro bya Royal Stoke University Hospital biherereye mu mujyi wa Stoke-on-Trent ndetse no mu bitaro bya Russells Hall Hospital biherereye mu mujyi wa Dudley. Ni muri ibi bitaro bivugwa ko Spencer yakoreraga ibikorwa by’ihohotera ku barwayi yari ashinzwe kuvura.

Ubwo yitabaga urukiko, Spencer ntiyigeze yemera cyangwa ngo ahakane ibyo aregwa, ibintu bisobanuye ko urubanza rwe ruzakomeza gusuzumwa mu gihe kiri imbere.

Umucamanza Sally Hancox, uyoboye urukiko rwa Stoke-on-Trent, yatangaje ko hazaba indi nama y’urukiko izaba nyuma y’itariki ya 11 Gicurasi, aho hazemezwa uko urubanza ruzagenda, aho ruzabera n’igihe ruzaburanishirizwa.

Yagize ati: “Hazabaho indi nama y’urukiko muri uru rubanza, iba nyuma ya tariki ya 11 Gicurasi. Muri iyo nama hazafatwa imyanzuro ku buryo urubanza ruzaburanishwa, aho ruzabera ndetse n’igihe ruzatangirira.”

Mu gihe iperereza rikomeje n’urubanza rutaratangira kuburanishwa mu mizi, Nathaniel Spencer yamaze guhagarikwa gukora umwuga w’ubuganga mu Bwongereza by’agateganyo, mu rwego rwo kurinda ko yakomeza gukorana n’abarwayi mu gihe akurikiranyweho ibi byaha bikomeye.

Umushinjacyaha wungirije muri serivisi y’ubushinjacyaha ya Leta mu gace ka West Midlands, Ben Samples, yavuze ko icyemezo cyo kurega uyu muganga cyafashwe nyuma yo gusuzuma neza ibimenyetso byakusanyijwe mu iperereza ryari rikomeye kandi rifite uburemere.

Yagize ati: “Twafashe icyemezo cyo kurega Nathaniel Spencer ku byaha bikomeye by’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko yakoreye abarwayi igihe yakoraga nk’umuganga. Ibi birimo n’ihohotera ryakorewe umwana.”

Yakomeje avuga ko abashinjacyaha bafatanyije bya hafi n’inzego z’iperereza mu gusuzuma ibimenyetso byose, kugira ngo harebwe niba bihagije kugira ngo urubanza rushyikirizwe inkiko, ndetse banareba niba gukurikirana uru rubanza biri mu nyungu z’abaturage.

Iki kibazo cyateye impungenge mu Bwongereza, cyane cyane ku bijyanye n’icyizere abarwayi bagirira abaganga n’inzego z’ubuvuzi.

Abasesenguzi bavuga ko uru rubanza rushobora kuzagira ingaruka zikomeye ku rwego rw’ubuvuzi, cyane cyane mu bijyanye no gukaza ingamba zo kurinda abarwayi ihohotera rishobora gukorerwa mu bitaro.

Urubanza rwa Spencer ruracyari mu ntangiriro, ariko biteganyijwe ko ruzakurikirwa n’amaso menshi mu gihugu cy’u Bwongereza, cyane cyane ku mpamvu z’uburemere bw’ibyaha aregwa n’umubare munini w’abavuga ko bahuye na byo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui