Mu gihe ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje kuvuga ko umutwe wa FDLR utagifite imbaraga zikomeye, amakuru atangwa n’abahoze bawubarizwamo agaragaza ko ugifite ubushobozi bwo kwiyubaka no gukomeza umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Twagirumukiza Emmanuel, uherutse gutahuka mu Rwanda avuye mu mashyamba ya RDC nyuma y’imyaka isaga 30 ari mu mitwe yitwaje intwaro, yavuze ko FDLR itigeze icika intege nk’uko bamwe babyemeza. Ahubwo ngo ikomeje kwiyongeramo urubyiruko no gutoza abarwanyi bashya, igamije gukomeza umugambi wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yabitangaje ku wa 20 Werurwe 2026 ubwo we na bagenzi be bari mu rugendo shuri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bari bari mu nyigisho zo gusubizwa mu buzima busanzwe zikorwa na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC).
Twagirumukiza yavuze ko yageze muri RDC mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari mu ngabo za Ex-FAR mbere yo guhungira mu nkambi zo mu burasirazuba bwa Congo. Yavuze ko izo nkambi zahise zihinduka ibigo bya gisirikare byahurizwagamo abari abasirikare n’abasivile, bagahabwa imyitozo bagashyirwa mu mitwe igamije kongera gutera u Rwanda.
Ati: “FDLR ntabwo ari umutwe ushaje nk’uko bamwe babivuga. Igihe cyose namaze hariya twahoraga dutoza urubyiruko, benshi ni abana b’abari muri uwo mutwe. Uyu munsi baracyahari kandi bafite imbaraga.”
Ibi bivuguruza kenshi imvugo z’ubuyobozi bwa RDC, aho Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, aherutse kuvuga ko FDLR nta bushobozi igifite ndetse anahakana ko hari imikoranire hagati yayo n’iki gihugu.
Nubwo FDLR igaragazwa nk’ifite imbaraga, Twagirumukiza yavuze ko ihorana ibibazo by’amacakubiri mu buyobozi, byanatumye mu 2016 havuka umutwe wa CNRD wiyomoyeho.
Uyu mutwe wa CNRD waje kwihuza n’indi, havuka ihuriro rya MRCD ryari riyobowe na Paul Rusesabagina, rifite umutwe wa gisirikare wa FLN. Uyu mutwe wagabye ibitero mu Rwanda mu 2018, cyane cyane mu bice bya Nyungwe, bihitana abaturage ndetse usahura ibikorwa remezo.
Twagirumukiza yemeye ko yari mu mutwe wa CNRD muri icyo gihe, nubwo atari mu boherejwe mu bikorwa byo kugaba ibitero imbere mu gihugu.
Ati: “Twari tuzi ibyo bikorwa, twumvise ko byahitanye abantu, nubwo njye ntari mu babigiyemo.”
Ibyo bitero byabaye ku matariki atandukanye mu 2018, birimo ku ya 3 Kamena, 19 Kamena, 1 Nyakanga, 13 Nyakanga na 15 Ugushyingo, bikorerwa mu bice byegereye Pariki ya Nyungwe.
Nyuma y’imyaka myinshi mu mashyamba, Twagirumukiza yavuze ko yaje gusanga ubuzima bwo mu mitwe yitwaje intwaro nta cyerekezo bufite. Yavuze ko abayobozi babo babeshyaga abarwanyi, babizeza intsinzi idashoboka ndetse bakoresha amacakubiri mu kubayobora.
Ati: “Nabonye ko nta kintu kizavamo, ndavuga nti reka nsubire iwacu twiyubake. Aho nari ndi harimo kubeshywa no guhora mu makimbirane.”
Yasabye abandi bakiri mu mashyamba ya RDC gutaha, avuga ko nta nyungu iri mu gukomeza kurwana intambara itagira iherezo.
Ikibazo cya FDLR gifitanye isano n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abasirikare ba Ex-FAR n’Interahamwe bahungiye muri Zaïre (ubu ni RDC) bajyanye intwaro. Icyo gihe, aho kwamburwa intwaro no gushyirwa kure y’imipaka, bashyizwe mu nkambi zegereye u Rwanda, zibafasha kwisuganya no gukomeza ibikorwa bya gisirikare.
Izi nyeshyamba zaje guhindura amazina ziva kuri ALiR, nyuma ziba FDLR, zikomeza ibikorwa byo kwinjiza abarwanyi bashya no kugaba ibitero ku Rwanda.
Kugeza ubu, amakuru agaragaza ko FDLR igifite abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10,000 mu burasirazuba bwa RDC, nubwo ubushobozi bwayo n’imikorere bikomeje kugibwaho impaka ku rwego mpuzamahanga.
Ubuhamya bw’abahoze muri iyi mitwe bugaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu karere kigikeneye ubufatanye bwimbitse bw’ibihugu, cyane cyane mu guhashya imitwe yitwaje intwaro igikomoka ku mateka ya Jenoside.
Ku ruhande rw’u Rwanda, abatahutse bagaragaza ko igihugu cyateye intambwe ikomeye mu iterambere no kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ibintu bavuga ko byabateye ishyaka ryo gutaha no gutangira ubuzima bushya.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


