Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuba ingorabahizi, ubuyobozi bw’ingabo z’iki gihugu bwakoze impinduka zikomeye mu nzego zabwo zo hejuru. Muri izo mpinduka harimo guha inshingano nshya zikomeye Lt. Gen. Pacifique Masunzu, umwe mu basirikare bakuru bavugwaho byinshi mu mateka y’intambara zabaye muri iki gihugu.
Amakuru atandukanye aturuka mu nzego z’umutekano i Kinshasa n’abasesenguzi ba politiki yo mu karere agaragaza ko Lt. Gen. Pacifique Masunzu yagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushinzwe ibikorwa n’ubutasi.
Iyi ni imwe mu myanya ikomeye cyane mu gisirikare cya FARDC kuko ishinzwe gutegura no kugenzura ibikorwa bya gisirikare ndetse no gukusanya amakuru y’ubutasi afasha mu gufata ibyemezo by’intambara.
Masunzu yasimbuye kuri uwo mwanya Lt. Gen. Jacques Ychaligonza Nduru wari umaze imyaka itatu awurimo.
Izi mpinduka zibaye mu gihe igihugu cya RDC kiri mu bihe bikomeye by’umutekano, cyane cyane mu ntara zo mu Burasirazuba zirimo Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Epfo na Ituri, aho ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bitaracogora.
Mbere yo kugirwa Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi, Lt. Gen. Masunzu yari asanzwe ayobora Zone ya Gatatu ya Gisirikare ya FARDC, rumwe mu nzego z’ingenzi zigenzura ibikorwa by’ingabo mu bice byinshi by’igihugu.
Iyi zone ya gisirikare ifite uruhare runini mu kurinda ubusugire bw’igihugu no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo. Kuba Masunzu yari yahawe kuyiyobora byari byerekanye icyizere ubuyobozi bwa FARDC bwari bumufitiye, nubwo hari ibitekerezo bitandukanye ku buryo akora inshingano ze.
Gusa kuzamurwa mu ntera kwe ku rwego rwo hejuru mu buyobozi bw’ingabo bibaye nyuma y’igihe kitari gito yari amaze avugwaho amakuru atandukanye mu gisirikare cya Congo.
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko mu mpera z’umwaka wa 2025 Gen. Masunzu yaba yaratawe muri yombi mu buryo bw’ibanga, nyuma akaza kurekurwa. Nubwo ubuyobozi bwa gisirikare bwa FARDC butigeze butangaza mu buryo burambuye impamvu z’ifungwa rye, hari amakuru yavugaga ko byashoboraga kuba bifitanye isano n’ibibazo by’imikorere mu nzego zimwe z’umutekano.
Icyo gihe ifungwa rye ryateje impaka nyinshi mu basirikare no mu banyapolitiki bo muri Congo, cyane cyane abasesengura ibijyanye n’intambara ziri mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ariko kuba ubu yongeye guhabwa inshingano zikomeye byatumye bamwe mu bakurikiranira hafi ibya gisirikare bavuga ko ubuyobozi bwa FARDC bushobora kuba bukimufitiye icyizere gikomeye.
Gen. Pacifique Masunzu ni umwe mu basirikare bakuru bakomoka mu muryango w’Abanyamulenge, ariko mu mateka ye ya gisirikare yakunze kuvugwaho ibitekerezo bitandukanye muri uwo muryango.
Mu Banyamulenge, hari abamufata nk’umusirikare wagiye ashyira inyungu za Leta ya Congo imbere kurusha iz’umuryango wabo, mu gihe abandi bamubona nk’umunyamurava washakaga ko Abanyamulenge bagira uruhare mu nzego z’igihugu mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ibi byatumye izina rye rikunze kugibwaho impaka mu biganiro bya politiki n’umutekano bireba uburasirazuba bwa Congo.
Kimwe mu byatumye Masunzu atavugwaho rumwe ni icyemezo yafashe mu mwaka wa 2004, mu gihe habaga imyivumbagatanyo yari iyobowe na Jules Mutebusi.
Icyo gihe bamwe mu basirikare b’Abanyamulenge bari biyunze ku mitwe yitwaje intwaro yari iyobowe na Mutebusi na Laurent Nkunda, bagaba ibitero byafashe umujyi wa Bukavu.
Ariko Masunzu we yahisemo kwifatanya n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, mu guhangana n’abo barwanyi no kubirukana muri uwo mujyi.
Iki cyemezo cyashimwe n’ubuyobozi bwa Leta ya Congo ariko ku rundi ruhande gituma bamwe mu Banyamulenge bamufata nk’uwahisemo kurwanya abo bari bahuje inkomoko.
Mu mwaka wa 2007, izina rya Masunzu ryongeye kuvugwa cyane nyuma y’amakimbirane yabaye hagati y’imitwe y’abasirikare bakomoka mu Banyamulenge.
Hari amakuru yavugaga ko Masunzu yaba yaragabye ibitero ku rindi tsinda ryari riyobowe na Colonel Bisogo, ibintu byateje imirwano ikomeye yaje kuvamo urupfu rw’abarwanyi n’abasirikare bamwe.
Ibi byatumye bamwe mu Banyamulenge bamushinja gutiza umurindi amacakubiri mu muryango wabo.
Mu myaka yakurikiyeho, Masunzu yakomeje guhabwa inshingano zitandukanye mu gisirikare cya FARDC, zirimo ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu bihe bitandukanye yagiye ashyirwa mu bagomba guhangana n’imitwe irimo umutwe wa M23 ndetse n’indi ikorera muri Kivu zombi.
Ariko hari abasesenguzi bagiye bavuga ko ibikorwa bye bitigeze bitanga umusaruro wifuzwaga n’ubuyobozi bwa gisirikare, ibintu byagiye bituma rimwe na rimwe akurwa mu nshingano cyangwa agahagarikwa by’igihe gito.
Mu Banyamulenge, izina rya Gen. Masunzu rikomeje gutangwaho ibitekerezo bitandukanye.
Hari abamufata nk’umugambanyi wagiye ashyira inyungu ze bwite n’iza Leta ya Congo imbere y’iz’umuryango we, cyane cyane mu bihe by’intambara byagiye bigiramo uruhare ku mibereho y’Abanyamulenge.
Kugirwa Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za FARDC ushinzwe ibikorwa n’ubutasi bisobanura ko Masunzu agiye kugira uruhare rukomeye mu gufata ibyemezo by’ingenzi by’umutekano wa Congo.
Uyu mwanya usanzwe ufatwa nk’ufite ijambo rikomeye mu gutegura intambara, gukurikirana ibikorwa by’ingabo ku rugamba no gukusanya amakuru y’ubutasi ajyanye n’umutekano w’igihugu.
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko kuzamurwa kwe bishobora kuba bigamije gukoresha ubunararibonye bwe mu ntambara zimaze imyaka myinshi zibera mu Burasirazuba bwa Congo.
Ariko abandi bo bagaragaza ko ibi bishobora kongera impaka mu Banyamulenge n’abakurikirana ibya politiki n’umutekano muri aka karere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

