Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yajyanywe mu nkiko ashinjwa gukoresha impamyabumenyi y’impimbano

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yajyanywe mu nkiko ashinjwa gukoresha impamyabumenyi y’impimbano

Mu gihugu cya Uganda hatangiye kuvugwa cyane ikibazo cy’umudepite mushya uherutse gutorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma yo kuregerwa mu nkiko ashinjwa gukoresha impamyabumenyi y’amashuri makuru itemewe n’amategeko.

Uyu mudepite ni Loydah Muhimbura, uherutse gutorerwa guhagararira abagore bo mu gace ka Mbarara mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Kuri ubu yajyanywe mu rukiko na mugenzi we bari bahanganye mu matora, wamushinje ko impamyabumenyi yakoresheje yiyamamaza ari iy’impimbano.

Uwatanze ikirego ni Margaret Ayebare Rwebyambu, umwe mu bakandida batsinzwe muri ayo matora. Yitabaje High Court of Uganda ishami rya Mbarara, asaba ko urukiko rusesengura neza ukuri kw’impamyabumenyi Muhimbura yagaragaje mu gihe cyo kwiyamamaza.

Mu nyandiko yashyikirije urukiko, Ayebare yavuze ko uwo mudepite yavuze ko afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubuforomo, ari na yo yamwemereye kwiyamamaza, ariko akemeza ko iyo mpamyabumenyi itizewe.

Akomeza avuga ko amakuru afite agaragaza ko Muhimbura atigeze agira amanota amwemerera gukomeza amasomo ajyanye n’ubuforomo muri kaminuza.

Yagaragaje ko mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye, yabonye amanota make cyane mu isomo ry’Ibinyabuzima, ari ryo riba ingenzi ku bashaka gukomeza amasomo y’ubuvuzi cyangwa ubuforomo.

Nk’uko Ayebare abivuga, Muhimbura ngo yaba yarabonye amanota ya F9 mu isomo ry’Ibinyabuzima, amanota afatwa nk’aya nyuma kandi adashobora kwemerera umunyeshuri gukomeza amasomo ajyanye n’ubuvuzi muri kaminuza.

Icyakora, kugeza ubu Loydah Muhimbura ntaratangaza icyo atekereza kuri ibi birego. Nta tangazo rirashyirwa ahagaragara n’abamwunganira cyangwa n’inzego z’ubuyobozi zishinzwe uburezi.

Abasesenguzi ba politiki muri Uganda bavuga ko uru rubanza rushobora kugira ingaruka zikomeye ku mwanya wa Muhimbura mu Nteko Ishinga Amategeko, cyane cyane mu gihe urukiko rwemeza ko impamyabumenyi yakoresheje atari iy’ukuri.

Mu gihe byaba byemejwe n’urukiko, ashobora gukurwa ku mwanya w’umudepite ndetse hagasubirwamo amatora yo guhagararira abagore bo mu gace ka Mbarara.

Iyi dosiye ikomeje gukurikirwa n’abaturage benshi muri Uganda, aho bamwe basaba ko hajyaho igenzura rikomeye ku mpamyabumenyi z’abakandida biyamamaza mu myanya ya politiki, mu rwego rwo kurinda ko hari abagera ku buyobozi bakoresheje inyandiko zitemewe n’amategeko.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Loydah Muhimbura ashobora gutakaza umwanya we mu nteko, mu gihe byagaragara ko impamyabumenyi ye ari impimbano 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui