Ikibazo cy’abana b’inzererezi gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku mibereho myiza y’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, aho ubuyobozi buvuga ko nubwo hari ingamba zifatwa buri munsi, imyitwarire ya bamwe mu babyeyi ikomeje kuba intandaro y’iki kibazo giteye inkeke.
Ibi byagarutsweho ku itariki ya 21 Mutarama 2026, mu kiganiro Umujyi wa Kigali wagiranye n’itangazamakuru, kigamije gusobanura uko umutekano n’imibereho byifashe mu murwa mukuru, by’umwihariko hibandwa ku kibazo cy’abana bagaragara mu mihanda, ku masangano no mu bice bitandukanye bya Kigali.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko abana b’inzererezi atari ikibazo gishobora gukemurwa n’inzego z’ubuyobozi zonyine, kuko ahanini gishingiye ku babyeyi bamwe batezutse inshingano zo kurera no kurinda abana babo.
Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko hari abana ubuyobozi bukura mu muhanda, bugashaka kubasubiza mu miryango yabo, ariko bukisanga hari ababyeyi batitabira inshingano zabo, rimwe na rimwe bakagaragaza kudaha agaciro abana babyaye.
Yatanze urugero rw’umwana ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bumaze iminsi bumubonye mu muhanda, nyuma bikamenyekana ko umubyeyi we amaze ibyumweru bitatu atazi aho umwana aherereye.
Ati: “Uyu munsi hari umubyeyi twahamagaye kuri telefone ufite umwana amaze ibyumweru bitatu atazi aho ari. Umwana azi nomero za telefone ya nyina, arayiduha tumuhamagaye, adusubiza ati ‘mwamugumanye se’.”
Yavuze ko ubwo bamubazaga niba yari azi aho umwana aherereye, yasubije ko atari abizi, akemeza ko yari azi gusa ko umwana “yari aho ngaho”.
Icyatangaje benshi ni uko uwo mubyeyi nyuma yemeye kuza gutwara umwana we, agaragaza ko adafite ikibazo cy’ubushobozi, ahubwo ikibazo ari imyitwarire n’imitekerereze.
Ati: “Twamuhamagaye atega moto araza, afite n’amafaranga yo kuyishyura. Uramureba ugasanga si uko abuze ubushobozi, ahubwo mu mutima we asa n’uwaretse inshingano zo kurera.”
Visi Meya Urujeni yagaragaje ko bitoroshye kumva uko umubyeyi ashobora kumara ibyumweru bitatu atazi aho umwana arara, nyamara agasinzira amahoro, akabigereranya n’uko umuntu ashobora kubura itungo rito nk’inkoko akarara atabasha gusinzira.
Yagize ati: “Umubyeyi ashobora kubura inkoko ye ntasinzire iryo joro ayishakisha, ariko umwana akamara ibyumweru bitatu atazi aho ari, agasinzira!”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari n’ibindi byago byagiye biba ku bana b’inzererezi, birimo impanuka n’urupfu. Ibi byavuzwe mu rwego rwo kugaragaza uburemere bw’ikibazo, aho abana badafite aho baba baherutse gutwarwa n’amazi y’imvura mu Karere ka Nyarugenge, bari bugamye munsi y’ikiraro, umwe ahasiga ubuzima undi akaburirwa irengero.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko ikibazo cy’abana b’inzererezi kiremereye cyane ku buryo kidashobora gukemurwa n’ubuyobozi bwonyine, ashimangira ko hakenewe uruhare rukomeye rw’imiryango n’ababyeyi.
Yagaragaje ko hari gahunda zitandukanye zashyizweho n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’izindi nzego, zigamije gukura abana bose mu muhanda no kubasubiza mu ishuri, hagakorwa n’igenzura ku miryango bakomokamo.
Ku rwego rw’uturere, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yavuze ko ako karere gafite imishinga ine igamije gukura abana mu muhanda, harimo n’umushinga bakorana na Imbuto Foundation.
Yasobanuye ko iyo abana bakuwe mu muhanda, hadahita hagenzurwa gusa aho biga, ahubwo hanasesengurwa imiterere y’imiryango bakomokamo, harebwa impamvu yatumye bagera ku muhanda, hagafatwa ingamba zituma batazasubirayo.
Ku rwego rw’igihugu, imibare yo mu myaka ibiri ishize igaragaza ko mu Rwanda habarurwa abana bataye ishuri barenga ibihumbi 189, muri bo abarenga ibihumbi 71 bakaba bamaze gusubizwa mu ishuri.
Minisiteri y’Uburezi, ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, yashyizeho umushinga wiswe ‘Zero Out of School: Abana bose bige’, uteganya ko mu myaka itatu iri imbere, abana bose basigaye hanze y’ishuri bagomba kuba basubijwemo.
Gusa, ubuyobozi buvuga ko mu bana b’inzererezi bagaragara hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, harimo n’abatarigeze na rimwe bakandagira mu ishuri, bigaragaza ko ikibazo gikomeye kurushaho kandi gisaba igisubizo kirambye.
Umujyi wa Kigali urasaba ababyeyi kongera gusubiza agaciro inshingano zo kurera, wibutsa ko umuhanda utarera, kandi ko uburenganzira bw’umwana butangirira mu muryango, ari ho agomba kurindwa, kugirirwa impuhwe no gutegurirwa ejo hazaza heza.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


