Impanuka ikomeye ya gariyamoshi ebyiri zagonganiye mu Majyepfo ya Espagne yahitanye abantu 21, mu gihe abarenga 70 bakomeretse, bamwe muri bo bikabije. Iyi mpanuka yabaye mu Ntara ya Cordoba, mu gace ka Andalusia, mu ijoro ryo ku Cyumweru.
Nk’uko byemejwe na Guverinoma ya Espagne, iyi mpanuka yabaye ubwo gariyamoshi yavaga i Malaga yerekeza i Madrid, yari itwaye abantu bagera kuri 300, yataga umuhanda wayo igeze hafi y’agace ka Adamuz. Iyi gariyamoshi yahise yinjira mu wundi muhanda wa gariyamoshi, igongana n’indi gariyamoshi yari iwurimo, bituma habaho impanuka ikomeye yahise ihitana abantu benshi.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutabazi mu Ntara ya Andalusia, Antonio Sanz, yatangaje ko abantu 73 bakomeretse, anemeza ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera bitewe n’uko hari abakomeretse bikabije.
Ati: “Uko ibintu bihagaze ubu, umubare w’abapfuye uracyiyongera, kuko hari abakomeretse bikomeye bari mu bitaro.”
Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Ubwikorezi muri Espagne, Oscar Puente, yavuze ko abantu 30 bajyanywe kwa muganga bafite ibikomere bikomeye, mu gihe abandi bose bakomeretse bakomeje kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bitandukanye.
Minisitiri Puente yanatangaje ko ahabereye impanuka ari igice cy’umuhanda wa gariyamoshi cyari kimaze igihe gito kivugururwa, ndetse n’iyo gariyamoshi yari nshya, ibintu bituma icyateye impanuka kigorana kumenyekana byihuse. Yongeyeho ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yatumye gariyamoshi itakaza umuhanda wayo.
Kuri ubu, inzego z’umutekano n’ubutabazi zikomeje ibikorwa byo gufasha abakomeretse no gukurikirana uko ubuzima bwabo buhagaze, mu gihe Guverinoma ya Espagne yatangaje ko izakora ibishoboka byose kugira ngo imiryango y’ababuze ababo n’abakomerekejwe ifashwe muri ibi bihe bikomeye.
Iyi mpanuka yongeye gutera impungenge ku mutekano w’ingendo za gariyamoshi muri Espagne, cyane cyane ku mihanda iherutse kuvugururwa, aho abaturage n’abasesenguzi basaba ko hakongerwa igenzura n’ubwirinzi mbere y’uko ikoreshwa ku rwego rwuzuye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



