Umubare w’abakora bicuruza mu Mujyi wa Kigali ukomeje kuzamuka ugera ku barenga 9000, ibintu ubuyobozi bw’umujyi buvuga ko bifitanye isano ikomeye n’ibibazo bikiri mu miryango n’imibereho y’abaturage.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine, mu nama y’Inteko Rusange ya FPR Inkotanyi yabereye mu Karere ka Nyarugenge ku wa 29 Werurwe 2026, aho yagaragaje ko iyi mibare yiyongereye ugereranyije n’imyaka ishize.
Mu mibare yatangajwe, hagaragajwe ko mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali habarurwa abarenga 9000 bakora uburaya, muri bo abarenga 4000 bakaba babarizwa mu Karere ka Nyarugenge konyine.
Ibi byiyongereye ugereranyije na 2022, aho imibare y’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye rw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu (GMO) yagaragazaga abagera ku 7000.
Urujeni Martine yagaragaje ko ikibazo cy’uburaya kidashobora kurebwa nk’ikibazo cy’abantu ku giti cyabo gusa, ahubwo gishingiye ku burere n’imiterere y’imiryango bakomokamo. Yavuze ko umubyeyi udafite uburere buhamye atabasha kubuha umwana, bityo ikibazo kigakomeza gusimburana mu bisekuru.
Yagize ati, imiryango igomba kwegerwa igafashwa guhindura imyumvire no kongererwa ubushobozi, kuko ari ho hatangirira igisubizo kirambye. Yongeyeho ko gahunda zo kurwanya ubukene no gufasha abana bose kujya mu ishuri ari ingenzi, kuko byagaragaye ko abenshi mu bishora mu buraya baba baracikishije amashuri.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, na we yemeje ko iki kibazo gihangayikishije, asobanura ko abenshi mu bakora uburaya baba bakomoka mu miryango ifite ibibazo by’ubukene cyangwa amakimbirane.
Yagaragaje ko ubuyobozi budahwema gushyiraho ingamba zitandukanye zirimo kubigisha no kubashishikariza kuva muri uwo mwuga, ndetse no kubaremera ibikorwa bibafasha kubona indi mibereho. Hari bamwe mu bamaze kubireka batangiye no kugira uruhare mu gukangurira bagenzi babo guhindura ubuzima.
Iki kibazo cyiyongera ku bindi byugarije umuryango nyarwanda birimo imirire mibi itera igwingira mu bana, kikaba cyasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abandi bafatanyabikorwa kongera imbaraga mu kubaka umuryango utekanye, ufite uburere n’ubushobozi buhamye.
Ubuyobozi bw’umujyi bushimangira ko gukemura ikibazo cy’abakora uburaya bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, cyane cyane hibandwa ku kuzamura imibereho y’imiryango, uburezi bw’abana, no guhanga imirimo, kugira ngo habeho impinduka irambye mu muryango nyarwanda.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

