Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamo igitutu gikomeye, amakuru mashya aravuga ku mugambi uvugwa ko uri gutegurwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa bufatanyije na Gitega, ugamije guhindura agace ka Uvira na Minembwe ibirindiro by’ibikorwa bya gisirikare bishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere.
Amakuru atandukanye akomeje gutangazwa n’ibitangazamakuru n’abakurikirana politiki yo mu karere, agaragaza ko nyuma y’uko umugambi wo kugaba ibitero ku Banyamulenge uvugwa ko utageze ku ntego zawo, ubu hashyizweho undi murongo mushya urimo gukorana n’imitwe irimo FDLR, Mai-Mai, Wazalendo ndetse n’abarwanyi baturuka mu bihugu bitandukanye.
By’umwihariko, haravugwa uruhare rw’umuhungu wa Juvénal Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda, Jean-Luc Habyarimana, uvugwaho gukorana n’abarimo Gen. Kayumba Nyamwasa n’itsinda rishya ryitwa BGA rifite icyicaro i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi mikoranire ivugwa ko igamije gushyiraho ihuriro rishobora gukoresha Uvira nk’a “base” ‘ibirindiro byo guteguriramo ibikorwa byo guhungabanya u Rwanda.
Ibi bije byiyongera ku makuru avuga ko muri Uvira hamaze kwegeranywa ingabo zirenga ibihumbi 10, zirimo abarwanyi ba FDLR bagera ku 2,700, abasirikare b’u Burundi bagera ku 4,000, ndetse n’imitwe ya Mai-Mai na Wazalendo ifatanyije n’abacanshuro b’abanyamahanga. Abasesenguzi bavuga ko uku kwegeranywa kw’ingabo kudasanzwe, ahubwo kugaragaza imyiteguro y’igitero gishobora kuba kiri hafi.
Amakuru aturuka i Bujumbura avuga ko Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yaba yaremereye mugenzi we Félix Tshisekedi ko Uvira ari ahantu heza ho gutangirira ibikorwa byo guhungabanya u Rwanda, bitewe n’uko yegereye imipaka yarwo. Nubwo inzego z’ubutasi z’u Burundi zaba zaraburiye ku ngaruka z’iyi ntambwe, biravugwa ko igitutu cya Kinshasa gikomeje gutuma uwo mugambi ukomeza.
Ku rundi ruhande, u Rwanda ntirucecetse kuri iyi migambi ivugwa. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aherutse kugaragaza ko igihugu cye gifata nk’ikintu gikomeye cyane umubano uri hagati ya Jean-Luc Habyarimana, ubutegetsi bwa Tshisekedi n’umutwe wa FDLR.
Mu butumwa bukomeye, Nduhungirehe yashimangiye ko ingendo za Jean-Luc Habyarimana ajya i Kinshasa zitafatwa nk’izisanzwe cyangwa iz’umuntu ku giti cye, ahubwo ko ziboneka nk’igice cy’umugambi mugari w’imikoranire igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Yavuze ko ibikorwa bye byagiye bigaragara kuva mu 1994 bifite isano n’imitwe ifite amateka mabi arimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Perezida w’u Rwanda na we aherutse kuvuga kuri iyi mikoranire, agaragaza ko hari imbaraga ziri gushyirwa mu gufasha FDLR kwiyubaka no kwagura ibikorwa byayo, harimo gushaka abarwanyi bashya no kuyongerera ubushobozi bwa gisirikare.
Amakuru yizewe kandi yagiye atangazwa mu mpera za 2025, yavugaga ko ubutegetsi bwa RDC bwari mu biganiro n’imiryango n’imitwe itavuga rumwe n’u Rwanda, harimo RNC ya Kayumba Nyamwasa n’iyiyita guverinoma iri mu buhungiro, hagamijwe gushyiraho ihuriro rikomeye rifite igisirikare cyahungabanya ubutegetsi buriho i Kigali.
Ibi byose bibaye mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje gusaba ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo cyakemurwa binyuze mu gusenya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, aho bamwe bagaragaza ko idahagaritswe, amahoro arambye adashoboka kugerwaho mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Nubwo bimeze bityo, ibikorwa byo kwegeranya ingabo, gutegura ihuriro rishya ry’imitwe yitwaje intwaro, n’imikoranire ivugwa hagati y’abanyapolitiki n’abo mu mitwe yitwaje intwaro bikomeje gutera impungenge, aho benshi batinya ko bishobora kuvamo intambara yaguka ikagera no ku bihugu bituranye na RDC.
Kugeza ubu, Uvira na Minembwe bikomeje kuba mu duce tw’ingenzi twibasiwe n’amaso ya benshi, aho hashobora guhindukira ikibuga cy’intambara gikomeye mu gihe iyo migambi ivugwa yaba ishyizwe mu bikorwa, bigateza ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere kose.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

