Ukraine mu mazi abira: U Burusiya burenze ku isezerano bwari bwahaye Amerika mu gihe Zelenskyy atangiye gutekereza ku kongera kwiyamamariza kuba Perezida

Intambara imaze imyaka ine hagati ya Ukraine n’u Burusiya ikomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko Moscow ishinjwe kurenga ku isezerano ryo guhagarika ibitero by’igihe gito, mu gihe Kyiv na yo iri kwibaza ku hazaza h’ubuyobozi bwayo mu bihe bikomeye by’intambara.

Ku wa 31 Mutarama 2026, ikigo gikomeye gitunganya ingufu muri Ukraine, DTEK (Donbass Fuel-Energy Company), cyatangaje ko abakozi bacyo 12 baguye mu gitero cya drone y’u Burusiya mu Burasirazuba bw’igihugu. Iyo drone yarashe kuri bisi yari itwaye abakozi bari bagiye gusimbura abandi mu kazi, mu gace ka Dnipropetrovsk, hakomerekamo abandi bantu barindwi.

Iki gitero cyabaye mu gihe cyari gitegerejwe nk’agahenge k’intambara, nyuma y’uko Donald Trump, wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari yatangaje ko Vladimir Putin yamwijeje guhagarika ibitero kuri Ukraine mu gihe cy’iminsi irindwi, bitewe n’ubukonje bukabije bwari bwibasiye aka karere.

Icyakora, ayo masezerano asa n’ayapfuye ubusa. Muri iryo joro nyir’izina, abandi bantu babiri baguye mu kindi gitero, hakomerekamo icyenda mu bice bitandukanye birimo Dnipro, Kherson na Zaporizhzhia.

Igiteye impungenge kurushaho ni uko drone y’u Burusiya yagonze ibitaro by’ababyeyi muri Zaporizhzhia, igakomeretsa abantu batandatu, barimo abagore babiri bari bagiye kubyara, ibintu byafashwe nk’ugukomeza kwibasira abasivili ku mugaragaro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andriy Sybiha, yamaganye ibi bitero, avuga ko “kwibasira ibitaro n’abasivili bigaragaza ko u Burusiya butitaye ku mategeko mpuzamahanga n’imbaraga zose zigamije guhagarika intambara.”

Mu gihe ibisasu na drones bikomeje kwica abaturage, Perezida Volodymyr Zelenskyy we yatangiye gutekereza ku hazaza h’igihugu n’ubuyobozi bwacyo. Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Cesky rozhlas cyo muri Repubulika ya Czech, Zelenskyy yagaragaje ko ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora Ukraine, ariko ko byose bizaterwa n’uko intambara izarangira.

Yagize ati: “Ntabyo nzi neza. Bizaterwa n’uko iyi ntambara izarangira.” Ariko abajijwe niba yarigeze kubitekerezaho, yemera ko “rimwe na rimwe abyibaza.”

Zelenskyy yanagarutse ku kibazo gikomeye igihugu cye gihanganye nacyo, kirimo kubura abasirikare bahagije ku rugamba, anasaba Abanya-Ukraine baba mu mahanga gutekereza ku gutaha bagatabara igihugu cyabo.

Muri Mutarama 2026, Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine yongereye ibihe bidasanzweho iminsi 90, kuva muri Gashyantare kugeza muri Gicurasi, bigaragaza ko nta matora ashoboka mu gihe igihugu kiri mu ntambara. Amatora yari ateganyijwe muri Gicurasi 2024 na bwo ntiyabaye kubera intambara yari irimbanyije.

Mu Ukuboza 2025, Zelenskyy yari yatangaje ko amatora azabaho gusa nyuma y’impinduka mu mategeko no guhabwa icyizere cy’umutekano n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, kugira ngo Ukraine itazongera guterwa.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Zelenskyy yakomoje ku byo kongera kuyobora Ukraine
Abo mu bikorwa by’ubutabazi bari gushakisha abagwiriwe n’inkuta mu gitero u Burusiya bwagabye ku nzu zo mu Ntara ya Zaporizhzhia mu 2024

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui