Ibiganiro n’ubuhamya bitandukanye bikomeje gushyira mu mucyo uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe mu buryo bwimbitse kandi burimo amayeri menshi, aho bamwe mu bayobozi bakuru b’icyo gihe bagaragazwa nk’abari bafite imigambi ihuriweho ariko itandukaniye mu buryo bwo kuyishyira mu bikorwa.
Mu buhamya bwatanzwe na Tito Rutaremara, umwe mu banyapolitiki b’inararibonye mu Rwanda, hagaragazwa ko uwari Perezida Juvénal Habyarimana n’uwari Colonel Théoneste Bagosora bari bahuje umugambi wo kurimbura Abatutsi, ariko batandukaniye ku buryo byari gukorwamo.
Rutaremara asobanura ko Habyarimana yatekerezaga uburyo Jenoside yakorwa mu byiciro, igakorwa mu ibanga rikomeye, kandi igaherekezwa n’uburyo bwo kwiyerekana nk’umuyobozi ushaka amahoro. Ibi byari bigamije kudahungabanya isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no gukomeza kubona uko dipolomasi ikomeza gukora.
Mu magambo ye, Habyarimana ngo yashakaga ko habanza kwibasirwa igice runaka cy’Abatutsi, hanyuma akaza nk’umuhuza abihosha imbere y’amahanga, akerekana ko ari imvururu zisanzwe zatewe n’uburakari bw’abaturage. Nyuma y’aho, hakitabwa ku kindi gice, mu buryo buhoro buhoro ariko buhoraho.
Ku rundi ruhande, Bagosora we ngo ntiyemeraga iyo nzira. Yari ashyigikiye ko Jenoside yakorwa vuba na bwangu, Abatutsi bagatsemba bose icyarimwe, kugira ngo hatazagira icyuho gisigara cyatuma ingabo za RPF zinjira zigahungabanya uwo mugambi.
Ibi Rutaremara abigaragaza nk’itandukaniro ry’imyumvire hagati y’abo bayobozi, aho umwe yashakaga gukoresha amayeri ya politiki n’uburyarya, undi akagaragaza ubugome butaziguye n’ubwihutirwe bwo kurangiza umugambi.
Nubwo ayo mahitamo yabo atari amwe, amateka agaragaza ko ibikorwa byo gutsemba Abatutsi byari byaratangiye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aho urugero rutangwa harimo ubwicanyi bwakorewe Abagogwe ndetse n’ibyabereye muri Komini Kibilira, byari ibimenyetso by’uko umugambi wari waramaze gufata intera.
Ibyo bikorwa by’ubwicanyi byakomeje kwiyongera, bigenda byubaka inzira yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu gihe gito cyane.
Hari n’imvugo yasakaye cyane ya Bagosora, yavugiye i Arusha muri Tanzania ku wa 9 Mutarama 1993, ubwo ibiganiro by’amahoro byari biri kugana ku musozo.
Nyuma yo kutishimira ibyari byemeranyijweho hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’andi mashyaka harimo na RPF Inkotanyi, ngo yasohotse mu cyumba cy’inama arakaye cyane avuga ko agiye “gutegura imperuka”, akoresheje ijambo “apocalypse”.
Iyo mvugo yakomeje gufatwa nk’ikimenyetso cy’urwango rukomeye n’umugambi wari ugeze kure, cyane ko nyuma yaho Jenoside yahise ikurikira mu buryo bwihuse kandi buteye ubwoba.
Abasesenguzi b’amateka bagaragaza ko ayo magambo n’ibyemezo byafashwe muri icyo gihe bitari impanuka, ahubwo byari igice cy’umugambi munini wari warateguwe mu buryo bwitondewe, aho bamwe mu bayobozi bifashishaga ubuyobozi bwabo n’ububasha bari bafite mu gushora igihugu mu icuraburindi.
Ubu buhamya bukomeza kongera gusobanura amateka y’u Rwanda, bushimangira ko Jenoside itari igikorwa cyabaye gitunguranye, ahubwo yari igikorwa cyateguwe, kigashyirwa mu bikorwa n’abari bafite ububasha bwo kuyiyobora no kuyishyigikira.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

