Uganda: Umunsi Prezida Idi Amin Dada wari Umukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afrika aterurwa n’abazungu.

Mu mateka ya Afurika, hari amafoto n’amateka byabaye ibimenyetso by’ibihe bidasanzwe, bimwe bigaragaza icyizere cy’ubwigenge, ibindi bikagaragaza ubuyobozi bwateje impaka n’ubwoba. Imwe mu mafoto yakwirakwiye cyane ni iyafashwe mu 1975, igaragaza uwari Perezida wa Uganda, Idi Amin Dada, ubwo yari ayoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, wari uzwi nka Organization of African Unity (OAU), ubu wahindutse African Union.

Iyo foto igaragaza Idi Amin Dada ari kugenda ajya mu birori yari yateguriye abakuru b’ibihugu bya Afurika bari bitabiriye inama ya OAU. Icyatangaje benshi ni uko yari aherekejwe n’abagabo bane b’abazungu b’Abongereza n’umwe w’Umunya-Suwede, bamuteruye bamucungira umutekano ndetse umwe anamufatiye umutaka. Abo bagabo bari abacuruzi bakoreraga muri Uganda, ariko bategetswe kumukorera nk’abakozi, bavuga ko babikoze kugira ngo barokoke, batirukanwa cyangwa ngo bicwe.

Ibi byafatwaga na Idi Amin Dada nk’ikimenyetso cy’uko Afurika yamaze kwigobotora ubukoloni, ndetse ngo yigeze kuvuga amagambo yavugishije benshi, ati: “Ibintu byarahindutse, umuzungu ubu ni we ukorera umwirabura.” Kuri we, byari ikimenyetso cy’intsinzi n’icyubahiro, ndetse yifuzaga ko isi yose imubona nk’umuyobozi ukomeye watsinze abakoloni.

Ariko inyuma y’ayo mashusho y’icyubahiro, hari amateka y’igitugu n’iterabwoba byaranze ubutegetsi bwe. Ubwo yari Perezida wa Uganda, igihugu cyaranzwe n’ubwicanyi, ibura ry’abantu n’itotezwa rikabije. Abatavuga rumwe na we bahitaga bahunga igihugu, kuko kuguma muri Uganda byari bishobora kubaviramo kwicwa cyangwa kuburirwa irengero.

Abasesenguzi benshi bavuga ko ubutegetsi bwa Idi Amin bwafashe igihugu nk’umutungo we bwite n’inshuti ze. Ubukungu bwarasenyutse, abaturage babaho mu bwoba, kandi amategeko ntiyari agifite agaciro. Ibi byatumye bamwe mu bayobozi ba Afurika bamwanga cyane, nubwo hari n’abamubonaga nk’intwari yarwanyije abazungu.

Mu bayobozi batigeze bamushyigikira harimo uwari Perezida wa Tanzania, Julius Nyerere, wabonaga ko ari igisebo kubona umugabane uhagarariwe n’umuntu nk’uwo. Ibi byagaragariye mu nama yamugize umuyobozi wa OAU mu 1975, aho mu bakuru b’ibihugu 46 bya Afurika bariho icyo gihe, 19 gusa ari bo bayitabiriye, abandi barayirengagiza.

Idi Amin Dada we ntiyabyitayeho. Yifuzaga kwerekana ko ari umuyobozi udasanzwe, ndetse yiyitaga amazina menshi y’icyubahiro. Mu yo yiyitaga harimo kuba “Perezida w’iteka rya Uganda, Field Marshal, Doctor El Hadj Idi Amin Dada, Umwami w’inyamaswa zose zo ku isi n’amafi yo mu mazi, ndetse n’uwatsinze Ingoma y’Abongereza muri Afurika.”

Ubwo yayoboraga OAU, yagerageje kwigaragaza nk’umuyobozi uhagarariye ubwigenge bwa Afurika, ariko ubutegetsi bwe bwakomeje kunengwa kubera ihohoterwa rikabije. Mu 1976, manda ye yarangiye, ariko ku munsi yayisojezajeho, ingabo za Israel zagabye igitero ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, zigamije kubohora abaturage b’Abanya-Israel bari bafashwe bugwate.

Nyuma y’aho, mu 1978, Idi Amin yafashe icyemezo gikomeye cyo gutera Tanzania, avuga ko ashaka kubohora Intara ya Kagera. Icyo cyemezo cyabaye intandaro y’intambara ikomeye yarangiye nabi. Ingabo za Tanzania, ziyobowe na Perezida Julius Nyerere, zinjiye muri Uganda zigera i Kampala mu 1979, maze ubutegetsi bwa Idi Amin burasenyuka.

Idi Amin Dada yahise ahunga igihugu, ajya kubaho mu buhungiro muri Saudi Arabia, aho yabaye imyaka myinshi atagifite ububasha, kugeza apfuye mu 2003.

Amateka ye akomeje kwibukwa nk’urugero rw’umuyobozi wigeze kwiyumva nk’udasanzwe, ariko ubuyobozi bwe bukarangira buteye agahinda abaturage be ndetse bugasiga umugabane wa Afurika mu gihirahiro.

Abasesenguzi bavuga ko kuba Idi Amin yarigeze kuyobora OAU byabaye isomo rikomeye kuri Afurika. Byagaragaje ko kuyobora umugabane bisaba kutareba gusa ku bwigenge bw’igihugu, ahubwo no ku mibereho n’uburenganzira bw’abaturage.

Ibi byatumye bamwe mu bayobozi, cyane cyane Julius Nyerere, batangiza igitekerezo cy’uko Afurika ikwiye kugira uruhare mu guhagarika ubutegetsi bw’igitugu, aho kwihisha inyuma y’icyitwa ubusugire bw’ibihugu mu gihe abaturage babo bari kwicwa.

Ifoto yo mu 1975 igaragaza Idi Amin Dada ari kumwe n’abazungu bamuteruye banamutwaje umutaka, ni ikimenyetso cy’impinduka z’amateka ya Afurika. Ariko kuri benshi, ni urwibutso rw’ubuyobozi bwuzuyemo igitugu, ubwibone n’iherezo ribabaje.

Uyu mugabo wigeze kwiyita umwami w’inyamaswa n’amafi, warangije ubuzima bwe ari impunzi, ni urugero rugaragaza ko ubutegetsi bushobora gutuma umuntu yiyumva nk’udasanzwe, ariko amateka akazagaragaza ukuri kw’ibyo yakoze. Afurika, kuva icyo gihe, yakomeje kwigira amasomo akomeye ku bijyanye n’ubuyobozi, uburenganzira bwa muntu, n’inshingano z’umuyobozi ku baturage be.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui