Uganda: Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko yiteguye kuyobora ingabo 100,000 za UPDF muri Israel

Amagambo aherutse gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yongeye gukurura impaka zikomeye ku ruhando mpuzamahanga no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho yagaragaje ubushake bwo kohereza ingabo z’igihugu cye mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Mu butumwa bwinshi yanyujije ku rubuga rwa X, Muhoozi yavuze ko yiteguye kohereza abasirikare bagera ku 100,000 muri Israel, agamije kurinda icyo yise “ubutaka butagatifu.”

Ibi yabiherekesheje amagambo akomeye agaragaza ko ari we ubwe uzayobora izo ngabo, nubwo imibare izwi yerekana ko ingabo za Uganda zitarenga 45,000. Icyakora, Muhoozi yagaragaje ko afite abasore bagera kuri 500,000 biteguye kujya ku rugamba, ashimangira ko icyo bakeneye ari ubushobozi bw’amafaranga.

Ibi byatangajwe mu gihe intambara hagati ya Iran na Israel ikomeje gufata indi ntera, aho imaze ukwezi kurenga ihanganishije impande zombi, ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ruhande rwa Israel.

Iyi ntambara, yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, imaze guhitana abarenga 3,200, barimo abasivile bagera ku 1,400, ndetse n’abayobozi bakomeye barimo Ali Khamenei.

Muhoozi kandi yashimangiye ko Uganda iri ku ruhande rwa Israel, abishingira ku mpamvu z’iyobokamana, avuga ko abakirisitu bagomba gushyigikira igihugu afata nk’icyahawe umugisha.

Yagize ati: “Ibiganiro byose byaganisha ku gutsinda Israel byatuma natwe twinjira mu ntambara.”

Aya magambo yateye impungenge bamwe mu basesenguzi bibaza niba koko ashobora guhagararira politiki yemewe ya Leta ya Uganda cyangwa niba ari ibitekerezo bye bwite.

Si ubwa mbere Muhoozi agaragaje ubushake bwo kwinjira mu bibazo mpuzamahanga. Mu minsi ishize, yatangaje umugambi wo kubaka ikibumbano cyo guha icyubahiro Yonatan Netanyahu ku Kibuga Mpuzamahanga cya Entebbe, mu rwego rwo kuzirikana igikorwa cyabaye mu 1976 cyo kubohora Abayahudi bari bashimuswe ku butegetsi bwa Idi Amin.

Nubwo bamwe mu bamushyigikiye babifata nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi bukomeye n’ubushake bwo kugira uruhare ku rwego mpuzamahanga, abandi babibona nk’amagambo ashobora guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu, cyane cyane mu gihe Uganda itaratangaza ku mugaragaro ko izagira uruhare muri iyi ntambara iri kubera kure yayo.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bagaragaza ko amagambo nk’aya ashobora kugira ingaruka ku mubano w’ibihugu byo mu karere, ndetse no ku isura ya Uganda ku ruhando mpuzamahanga.

Bemeza ko nubwo amagambo ashobora kuba ari igice cy’imyitwarire ya dipolomasi ishingiye ku gitekerezo, ashobora no gutuma habaho ukwibaza ku murongo nyawo w’ubuyobozi bw’igihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui